Aba basirikare barimo n’abasivile baturutse mu bihugu 7 bya Afurika basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Nzeli 2015.
Uwaturutse mu ngabo za Kenya (Kenya Defense Force), Col.Makunga Leonard, yavuze ko amahanga yari afite ubushobozi bwo kugira icyo akora ku byabaga ari ko yahisemo kurebera.
Yagize ati “Ibi ni ibintu mu by’ukuri bitari bikwiye kubaho, kuba byarabaye ndetse bikaba ku baturanyi bacu biteye isoni [...] amahanga arebera ntagire ubutabazi atanga rwose biteye isoni.”
Yongeyeho ko ibyabaye mu mwa wa 1994 mu Rwanda bidakwiye kuba ukundi aho ari ho hose, ko ahubwo ari isomo ku batuye Isi bose.
Undi waturutse mu birwa bya Comoros, Capt.Abdullah Salim, yavuze ko ibyo basobanuriwe ari inyigisho ihagije ku mahanga, kandi ari n’umwanya wo kwigaya, kuko ntacyo yakoze mu gihe byashobokaga ko atabara.
Yashimangiye ko ibyabaye bidakwiye kuzasubira ukundi, kuko nta keza k’ibyabaye, asezeranya uruhare rwabo nk’ingabo, kuko zimwe mu zari ziriho icyo gihe zitagize ubushake bwo gutabara.
Mu masomo bahabwa muri Rwanda Peace Academy harimo ajyanye no gufasha imirimo ya gisirikare kugenda neza mu gihe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Gusura urwibutso no gusobanurirwa amwe mu mateka y’u Rwanda bijyanye n’amahugurwa bahabwa, kuko byibutsa inshingano yo gutabara.
Rutikanga Paul
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO