Bamwe mu byamamare bazwi bagiye babikora harimo Michael Jackson, Rihanna, Kelly Rowland ndetse n’abandi benshi.
Gusa kwibagisha isura ntibihira bose kuko hari abibagisha bikagenda nkuko batabyifuzaga, uruhu rukangirika ndetse n’isura ikagira ikibazo gikomeye.
Donatella Versace
Donatella Versace ni umunyamideli w’umutaliyani ndetse akaba na Visi Perezida wa Versace Group.Yaje kugerageza kwibagisha isura ariko ntibyagenda nkuko abyifuza.
Janice Dickinson
Janice Doreen Dickinson ni umunyamideli wo muri America,umufotozi ,umwanditsi wabaye ikirangirire mu banyamideli mu mwaka wa 1970 kugeza mu myaka ya 1980.
Nawe yagiriye ibibazo bikomeye mu kwibagisha isura kuburyo atabitekerezaga.
Joan Rivers
Joan Alexandra Molinsky uzwi ku izina rya Joan Rivers,ni umukinnyi wo muri America,Umukinnyi wa firimi zisekeje ,umwanditsi,producer ndetse akora n’ibiganiro kuri Televisiyo.
Uyu nawe yari mwiza mu maso mu bigaragara ariko agiye kubwongera bihita bimukomerana.
Uyu mugore yitabye Imana mu kwezi kwa Nzeli 2014 ku myaka 81.
Lil Kim
Kimberly Denise Jones wamenyekanye cyane nka Lil Kim akaba Umuraperi ukomeye muri America,Umwanditsi w’indirimbo,producer,umunyamideli ndetse yagiye agaragara no muri za Firimi zitandukanye.
Yavukiye I Brooklyn mu mujyi wa Newyork akaba yarariye ubuto ku mihanda ubwo atari akibana n’ababyeyi.
Uyu nawe yaribagishije ariko bikomeza kuba iby’ubusa kuko uko yari ameze ataribagisha biruta uko yabaye nyuma yo kwibagisha.
Mickey Rourke
Philip Andre Rourke Jr yamenyekanye nka Mickey Rourke,azwi muri za Firimi,umuhanga mu makinamico ndetse akaba yarigize gukina Box. Nawe yagize ibibazo bikomeye nyuma yo kwibagisha ashaka ubwiza.
Carrot Top
Scott Thompson ,yamenyekanye nka Carrot Top,akaba ari umunyamerika ukina amafirimi asekeje,Producer,umwanditsi ndetse n’umuririmbyi akaba yarakundiwe cyane imisatsi afite itukura ndetse n’uburyo yagendaga yitwara mu mikinire ye.
[email protected]
https://twitter.com/biroridinatale
























TANGA IGITEKEREZO