00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bashushanyiriza mu muhanda ubuzima bwa buri munsi bwo mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 September 2015 saa 07:58
Yasuwe :

Abanyabugeni batandukanye b’Abanyarwanda bahisemo kugaragaza ubuhanga bwabo mu gushushanyiriza mu muhanda itanyurwamo n’imodoka (Car Free zone) mu mujyi wa Kigali, bashushanya ubuzima bwa buri munsi abanya kigali babamo hamwe n’imiturirwa iri muri uwo mujyi.

Ni igikorwa cyatangiye tariki ya 11 Nzeri 2015 cyatekerejwe n’umunyabugeni Karakire Strong, ukorera mu nzu yitwa ‘Imagine Art Studio’hagamijwe kwerekana impano zabo, cyane ko ngo bamwe batabasha kwerekana ibyo bazi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karakire yavuze ko gushushanya mu buryo bw’imbonankubone, bifasha abanyabugeni kugaragariza abanyarwanda impano zabo.

Yagize ati ‘Ubusazwe abanyabugeni usanga dukorera ahantu hiherereye, ariko ubu twahisemo gukorera muri uyu muhanda utanyurwamo n’imodoka, unyurwamo n’abanyamaguru gusa kugira ngo tubagaragarize ibyo tuzi. Dushushanya ubuzima bwa buri munsi bwo mu mujyi wa Kigali, imiturirwa uwirimo hamwe n’ibindi bitandukanye ariko byo mu mujyi wa Kigali.’

Akomeza avuga ko urujya n’uruza rw’abantu batandukanye babanyuragaho bashushanya, ngo harimo bamwe bamwegeraga bakamubwira ko nabo bazi gushushanya, abandi bakamuha ibitekerezo by’ibyo babona bashushanya.

Ati ‘ Hari abatubwiraga ko nabo bazi gushushanya bakadusaba ko twabemerera nabo bagafatanya natwe, abo turabemerera bakazana ibikoresho byabo abatabifite tukabibaha nabo bagafatanya natwe . Igikorwa kirimo kiragenda cyaguka kiba kinini ubu tugamaze kugera ku banyabugeni 20 baturuka mu mazu atandukanye harimo n’abakora ku giti cyabo .’

Karakire avuga ko izi ari inzozi yari amaranye igihe, ngo kuko ubusazwe gushushyanyiriza mu muhanda abahisi n’abagenzi bakureba , ni ibintu bikorwa cyane mu bihugu byateye imbere. Akaba yifuza ko iki gikorwa cyazaba ngaruka mwaka, dore ko ngo yanabonye abantu bakishimiye.

Iki gikorwa kizamara ibyumweru bitatu , kizasozwa no kumurika ibishushanyo byashushanyirijwe mu muhanda wo mu mujyi wa Kigali. Iri murika ngo bakaba bateganya kuzarikorera mu cyumba cy’inyubako y’Umujyi wa Kigali, aho ibi bishushanyo bizanagurishirizwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages