00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Imana ntiba ku musozi, iba mu mutima w’umuntu utunganye"

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 26 October 2015 saa 02:53
Yasuwe :

Abemera Imana bafite uburyo butandukanye bayisengamo ndetse n’aho bayisengera. Bamwe bajya mu mazi asuma, abandi bagaterera imisozi ihanamye, abandi ntibatinya kugana iy’ubuvumo bajya gusenga Imana cyangwa kuyishaka nk’uko bakunze kubyita. Nyamara abapasiteri bo bavuga ko aba basiga Imana mu ngo zabo bakajya kuyishakira ahandi.

Abanyarwanda bo mu madini n’amatorero atandukanye, abakomeye n’aboroheje, uko iminsi ihita indi igataha niko bagenda barushaho kugaragaza inyota yo gusenga Imana.

Uburyo bayisengamo ndetse n’aho bayisengera haratandukanye kandi hamwe muri ho hateye impungenge kuko hari abahasiga ubuzima.

Mu misozi ihanamye, mu mazi asuma, mu buvumo niho basigaye bajya gushakira Imana....

Ni ahantu bashobora guhurira n’akaga, ariko kandi bavuga ko haba Imana, ndetse ngo ibyifuzo cyangwa ibibazo bagiye bafite bagarukana ibisubizo byabyo.Twaganiriye n’abo mu madini atandukanye bavuga ko basengera ahantu hatandukanye.

Dukuzumuremyi Jonas yifuje ko idini asengeramo ryagirwa ibanga .Yagize ati “Iyo nagiye gusengera mu mazi y’i Gicumbi, ntahana ibisubizo by’ibibazo najyanye. Hari ahantu haba Imana yumva amasengesho.”

Ibi kandi bishimangirwa na Nyirabarigura Devota, umukristo wo mu itorero rya ADEPR Gatsata uvuga ko iyo yasengeye mu buvumo Imana imwumva.

Yagize ati “Iyo nagiye mu buvumo bw’i Karama (mu karere ka Nyarugenge) mba nziko Imana iri bwumve amasengesho yanjye nta kabuza.”

Imana bajya kuyishakira mu misozi ....ntaho itaba

Pasiteri Habyarimana Desiré, wo mu Itorero rya ADEPR mu karere ka Kicukiro, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “ Gusengera Kanyarira, kizabonwa na Bangukangutabare no kujya ahantu mu cyumba runaka, ntibifite icyo bivuze, ahubwo umutima umuntu asengana ni wo ufite icyo uvuze, upfa kuba gusa ufite umutima wo gusabana n’Imana. Imana nta musozi n’umwe ibaho, iba mu mutima w’umuntu utunganye.”

Yakomereje ku ijambo riri mu ivanjiri ya yohana 4:23 havuga ko igihe kije kandi gisohoye, abasenga Imana bakwiye kuyisengera mu mwuka no mu kuri.

Ati “Wasengera mu nzira urimo kugenda, mu ishuri , mu bitaro urwaye[...]Imana ireba umutima umuntu yasenganye, ntireba aho wasengeye n’umwifato wari ufite.”

Bishop Nzeyimana Innocent umuyobozi w’itorero ’Nayoth Church’, yatangarije IGIHE ko igihe cyose umuntu asenga adafite umugayo ku Mana imwumva.

Yagize ati “Haba mu nzu yawe, haba ku musozi, haba mu muhanda[...]ahantu hose usengeye ubishyizeho umutima Imana irakumva.”

Akomeza avuga ko ntawacira urubanza umuntu ujya gusengera ku musozi cyangwa mu mazi, dore ko ngo aho umuntu yizeye ko Imana iri bumusubizirize imusubiza.

Ubuvumo buri ku musozi wa mont kigali
Bizeye neza ko Imana ibumvira
Umukecuru arakukuza ajya gusengera ku musozi

Indi nkuru wasoma :Umusozi wa “Kanyarira” wurirwa n’amagana ashaka ibitangaza by’Imana atabona ahandihttp://www.igihe.com/amakuru/u-rwan...


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages