Iki kigo giheruka gutangaza ko kigiye kwinjiza bisi nshya 18 mu Rwanda zitwara abagenzi bitarenze ku wa 15 Kamena 2026 zizaba zamaze kugera i Kigali.
Ni bisi zizakorera mu ntara zitandukanye mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagiye no kwimakaza gahunda zo kurengera ibidukikije.
Zifite kandi umwihariko wo kugenda urugendo rurerure ku buryo bisi ishobora kuva i Kigali ikajya mu Burasirazuba, ikongera kugaruka itarashiramo umuriro, kuko ishobora kugenda nibura ibilometero 400.
Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda, Jones Kizihira, yabwiye IGIHE ko kuva iki kigo cyatangira gukorera mu Rwanda kimaze gushora arenga miliyoni 10$ kandi ko bifuza gushora andi nk’ayo mu mwaka umwe gusa.
Ati “Muri iki gihe ibiciro bya lisansi bikomeje kuzamuka. Izi modoka z’amashanyarazi zizafasha cyane abakora ubwikorezi rusange kugira ngo bashobore kugera ku ntego baba bahawe, inshingano zabo no kugira ngo bakomeze gukora ishoramari ryabo kuko imodoka nyinshi bagifite ni izikoresha mazutu. Kugenda bongeramo izi modoka zikoresha amashanyarazi bibaha ubushobozi bwo kuba bagabanya ikiguzi cy’ibyo bakora buri munsi.”
Yavuze ko icyo BasiGo ishyize imbere kuri ubu ari ugukomeza kwinjiza bisi zikoresha amashyarazi gusa, cyane ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi rusange.
Ati “Ni nayo gahunda tuzakomeza nka BasiGo, tuzakomeza tuzane izo modoka z’amashanyarazi gusa, tunashyireho sitasiyo z’amashanyarazi, no gukomeza kwagura ubumenyi bwo kuzikoresha atari ukuzitwara gusa ariko no kuzikora igihe zangiritse ndetse no kuzitaho kugira ngo zigume mu muhanda igihe kirekire.”
BasiGo Rwanda afite intego yo kwinjiza bisi nibura 100 z’amashanyarazi ku isoko ry’u Rwanda bitarenze uyu mwaka wa 2026.
Ibyo bikazajyana no gutoza abazajya bazitaho nk’abazishyiramo umuriro cyangwa abazikanika ndetse no gukomeza ibikorwa yatangiye byo kubaka sitasiyo zishyiramo umuriro mu modoka.
Kizihira yasobanuye ko mu gihe bamaze ku isoko ry’u Rwanda, bimaze kugaragara ko imodoka zikoresha amashanyarazi zitanga umusaruro na cyane ko muri iki gihe by’intambara Amerika na Israel byagabye kuri Iran, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira.
Ku wa 5 Kamena 2026, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yo yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw.
Kizihira yagaragaje ko abashoramari bakwiye gutangira kuyoboka gukoresha imodoka z’amashanyarazi kuko bigaragara ko zitanga umusaruro.
Ati “Icyo nasaba abantu ni ukuzitabira. Abazikoresha bamaze kubona ibyiza byazo. Imodoka z’amashanyarazi ni ikoranabuhanga rikiri rishya, abantu bose bashatse kuzigura baba bafite impungenge ariko ikimaze kugaragara muri iri soko ry’u Rwanda ni uko abantu batangiye kuzitinyuka. Icyo dusaba ni ukuzitinyuka, uko ziba nyinshi ni na ko ubumenyi bwo kuzitunganya no kuzikora bwiyongera.”
BasiGo yasobanuye kandi ko igiye kongera umubare wa sitasiyo zitandukanye mu Rwanda zigamije mu gufasha kongera umuriro mu modoka ziyongera ku zisanzwe zirimo iziri i Muhanga na Kigali.
Nubwo imodoka yayo yuzuye umuriro w’amashanyarazi ishobora kuva i Kigali ikerekerza i Rubavu ikongera igasubira i Kigali itaragira ikibazo, BasiGo irateganya kubaka sitasiyo mu Karere ka Rubavu na Huye, ikazakomereza mu ntara zose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!