00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batandatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR bashyikirijwe ubushinjacyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 May 2017 saa 11:19
Yasuwe :

Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Bishop Tom Rwagasana; Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Bernard; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’abandi bayobozi bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero bashyikirijwe ubushinjcyaha.

Kuwa Gatatu Gicurasi nibwo abayobozi batatu mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo waryo. Nyuma yaho abarimo Umuvugizi waryo wungirije, Bishop Tom Rwagana na bo batawe muri yombi.

Bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha nabi umutungo w’iri torero rya kabiri mu gihugu mu kugira abayoboke benshi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye IGIHE ko abantu batandatu bakurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha byo kunyereza umutungo w’iri torero bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Ati "Boherejwe ku bushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo."

Mu batawe muri yombi harimo Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda Bishop, Tom Rwagasana; Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Bernard; Eng. Sindayigaya Theophile;Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi muri ADEPR havugwa abakirisitu badashyigikiye imikorere y’ubuyobozi buriho irimo no gusesagura umutungo w’iri torero maze mu kumvikanisha ijwi ryabo bibumbira mu cyo bise “Komisiyo Nzahuratorero”.

Iyi komisiyo ijya kuvuka yasohoye itangazo ryanditse mu izina ry’abakirisitu ba ADEPR badashyigikiye ubuyobozi buriho, igaragaza ko mu itorero harimo ibibazo kandi ubuyobozi buriho butarangwa n’ubunyangamugayo.

Bimwe mu byavuzwe muri iryo tangazo bigaruka ku mwuka wagiye wumvikana mu itorero ujyanye n’akarengane gakorerwa abakirisitu bagatangishwa amafaranga mu bikorwa batagizemo uruhare mu gutegura’.

Mu bihe bishize ubwo iri torero ryubakaga Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, humvikanaga ukwijujuta kw’abakirisitu ariko Umuvugizi waryo Bishop Jean Sibomana, agasobanura ko mu bakirisitu bagera muri miliyoni ebyiri, hataburamo abatabyishimira ariko ko nta gahato kabayeho mu gusabwa gutanga umusanzu wo kuyubaka.

Uhagarariye iyi komisiyo yiyise ‘Nzahuratorero’, Dr Jean de Dieu Basabose, yakunze kwitsa cyane ku kuvuga ko abayobozi bariho bakwiye kuvaho, ko ari ‘ubuyobozi butarangwa n’ubunyangamugayo’ akanabushinja ko budacunga neza umutungo w’itorero.

Uretse ibyo, mu gihe muri iri torero hagenda hacicikana amakuru mu bakirisitu ko hariho umugambi wo guhindura ubuyobozi, iyi komisiyo ivuga ko ikomeje umurego mu nshingano yiyemeje zo kuzahura itorero ikaba yanakorana n’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwashyirwaho.

Byongeye ariko nubwo abari mu butabera bakiri abere ku byaha bashinjwa, iyi komisiyo ivuga ko bibaye ngombwa ko hajyaho ubuyobozi bushya hakirindwa amakosa hagashyirwaho ab’inyangamugayo batigeze bijandika mu bikorwa bigayitse byagiye biba muri ADEPR.

Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Bishop Tom Rwagasana
Mutuyemariya Christine ushinzwe Ubutegetsi n’Imari ni umwe mu batawe muri yombi / Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages