Mu isomwa ry’ uru rubanza, Urugereko rw’Urukiko Rukuru muri aka Karere ka Musanze rwasomeye uru rubanza muri Sitade Ubworoherane imbere y’imbaga y’abaturage.
Habimana Sadiki, Jotham Nsengiyumva, Pasiteri Emmanuel Rukera, Uwihanganye Jean Marie Vianney n’abagore babiri Murekatete Agnes Nyirahabimana Bellancille bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo, kwica no gukomeretsa babigambiriye gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugambanira igihugu no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho banahamwe kandi n’ibindi birimo gutera gerenade mu Mujyi wa Musanze zikica abantu no kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Hari kandi abakatiwe imyaka 10 y’igifungo bitewe no guhamwa na bimwe muri ibi byaha n’uruhar e bagiye bagira mu kugaragaza ukuri kw’ibyaha bashinjwaga. Abakatiwe iyi myaka ni Niyitegeka Innocent, Nsabimama Jean Bosco, Nyiransengimana Angelique, Kamari Theoneste naTuyishimire Elivan.
Batatu mu baregwaga bagizwe abere nyuma yo gusanga ibyaha bakekwagaho bitabahama. Abo ni Niyomugabo Fiacre, Munyaziboneye Tite na Cyizere Jacques.
Muri uru rubanza kandi uwitwa Nsengiyumva Jotham wari wavuze ko mu byaha bashinjwaga bafatanyije na na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime bashinjaga kubatera inkunga yakatiwe igihano cya burundu n’ubwo yemeye
icyaha.
Urukiko rwasanze kwemera ibyaha byararanzwe no kubeshya no guharabikana
kuko ibyavuzwe nta bimenyetso urukiko rwigeze rubibonera.
Nsengiyumva kandi yahamwe n’ibyaha by’impurirane z’imbonezamigambi bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Yahamwe n’ibyaha birimo kugaba ibitero mu rugo rw’umuyobozi rw’akarere ka Musanze, cyaguyemo umwana yareraga. Nsengiyumva kandi ngo yatojwe na FDLR.
Ibyaha Nsengiyumva yashinjwaga kandi yavugaga ko yafatanyije na Bosenibamwe Aime yavugaga ko yamwemereye miliyoni 10 n’inzu nini i Kigali.
Baciwe indishyi z’akababaro Abahamwe n’icyaha banategetswe no guha umuyobozi w’akarere ka Musanze indishyi y’akababaro ingana na miliyoni icyenda, mu gihe umuryango w’umupolisi Mucyurabuhoro Clement nawe wishwe yasabiwe guhabwa miliyoni 33.
Abakatiwe bari mu rubanza rumwe na Nsengimana Alfred wahoze ari gitifu w’Umurenge wa Cyuve bivugwa ko yarashwe agahita apfa atototse.



















TANGA IGITEKEREZO