Ibyaha bihungabanya umutekano byagaragajwe na Polisi nk’ibyari byiganje ku munsi mukuru wa Noheli birimo gutwara imodoka umuntu yasinze no gucomora utugabanyamuvuduko.
Abafashwe batwaye imodoka banyoye barimo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25, wafashwe ahagana saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa 26 Ukuboza, avuye mu kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo atashye i Kanombe.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo uyu mukobwa yerekwaga itangazamakuru yagaragaraga nk’ufite umunaniro ku maso.
Yemereye itangazamakuru ko yari yanyoye inzoga bikanatuma akora amakosa mu muhanda. Ati “Nagonze imikindo, ntabwo nzi neza ibyo nagonze uko bingana urumva nari nasinze ntabwo nzi ibyambayeho byose. Ni ubwa mbere ndaye muri gereza, numvaga bitambaho ariko kubera kunywa byambayeho. Isomo nakuyemo ni uko ntazongera kunywa ngo ntware imodoka.”
Undi wafatiwe ku Kinamba ava Nyabugogo yerekeza iwe mu rugo i Gikondo yavuze ko n’ubwo yari yanyoye atari aziko yarengeje igipimo.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo najyaga ntwara imodoka mu minsi nk’iyi, wenda kureka inzoga ntabwo nzazireka ariko gutwara imodoka nazinyoye byo ntabwo nzabyongera kandi nasaba n’abandi kubireka.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yavuze ko mu gihugu hagaragaye impanuka 16 zirimo eshatu zikomeye zahitanye abantu babiri ariko muri rusange umunsi mukuru wa Noheli urangiye umutekano wifashe neza.
Ati “Iminsi mikuru ihoraho, turabasaba ko bayizihiza babyina bishima ariko bashyira mu gaciro bazi ko ubuzima bwabo aribo babushinzwe kandi bakamenya ko aribo bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.”
“Hari nk’imodoka muri iki gitondo yakoze impanuka byagaragaye ko uwo muntu yirukaga arenga umuhanda agonga umuntu. Ariko ikintu cyo gutwara imodoka wasinze gukora kuri turiya tugabanyamuvuduko ni icyaha gikomeye dusaba ko abanyarwanda babyirinda.”
CP Kabera kandi yavuze ko nta bindi byaha bidasanzwe byabayeho muri ibi bihe bya Noheli ari nayo mpamvu abanyarwanda basabwa kwitwararika no gufatanya na Polisi mu kwitwara neza mu bihe by’Ubunani.
Polisi isobanura ko umushoferi wasinze adashyira ubuzima bwe mu kaga wenyine ahubwo ashyiramo n’ubw’abakoresha umuhanda muri rusange.
Gutwara ikinyabiziga wasinze usibye no kuba byateza impanuka zitwara ubuzima, ni icyaha gihanishwa amande y’amafaranga 150.000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO