Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyari cyaburiye abanyarwanda ko ko kuva ku wa Kane tariki ya 10 kugeza ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, hazagwa imvura nyinshi, ndetse ni nako byagenze.
Iyi mvura byari byavuzwe ko iri ku kigero cya milimetero ziri hagati ya 10 na 25 ku munsi.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, yatangaje ko nyuma y’iminsi ine uwo muburo utanzwe, ibiza byatewe n’imvura bimaze guhitana ubuzima bw’abantu batanu.
Ati “Muri iyi minsi ine y’imvura yari yavuzwe n’iteganyagihe, harimo inzu z’abaturage zimwe na zimwe zitari zikomeye zangiritse, twagize n’ibyago tubura abanyarwanda bagera kuri batanu bishwe n’imvura. Hari wa mumotari wagwiriwe n’igiti, harimo abaturage batwawe n’imigezi bambuka ndetse harimo n’uwagwiriwe n’inzu.”
Yakomeje avuga ko byose bigaragaza uburyo “imvura yabaye nyinshi bigahurirana n’inzu zisanzwe zitameze neza abenshi bahura na biriya byago, ariko ubwo ntitwavuze amahegitari y’imirima yarengewe n’amazi y’imvura yabaye nyinshi”.
Mu gihe imvura ikiriho mu kirere, asaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda yaba mu myubakire, mu miturire, mu mihingire, mu buryo bambuka imigezi n’ibindi.
Ku bijyanye n’imiturire, yakebuye abantu kureba aho batuye byashoboka bakaba bahimutse mu gihe babona hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
























TANGA IGITEKEREZO