00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batanu barimo abo mu muryango wa Mutabazi bagiye gufungurwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 October 2014 saa 03:50
Yasuwe :

Batanu harimo abo mu muryango wa Joel Mutabazi baburanaga mu rubanza ubushinjacyaha bwabaregagamo ibyaha birimo iterabwoba n’ubwicanyi bazafungurwa nyuma yo gukatirwa igihe gito ugereranyije n’icyo bafunzwe.
Urubanza rwaregwagamo Mutabazi na bagenzi be ibyaha bitandukanye birimo iby’ubwicanyi, ubugome n’ibindi rwamaze amasaha 6 rusomwa kuwa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2014, nyuma y’amezi 10 rutangiye.
Abo mu muryango wa Mutabazi mu nzira isohoka mu buroko...
Abo mu muryango wa Mutabazi (…)

Batanu harimo abo mu muryango wa Joel Mutabazi baburanaga mu rubanza ubushinjacyaha bwabaregagamo ibyaha birimo iterabwoba n’ubwicanyi bazafungurwa nyuma yo gukatirwa igihe gito ugereranyije n’icyo bafunzwe.

Urubanza rwaregwagamo Mutabazi na bagenzi be ibyaha bitandukanye birimo iby’ubwicanyi, ubugome n’ibindi rwamaze amasaha 6 rusomwa kuwa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2014, nyuma y’amezi 10 rutangiye.

Abo mu muryango wa Mutabazi mu nzira isohoka mu buroko...

Abo mu muryango wa Mutabazi bahawe ibihano bibemerera gufungurwa kuko igihe kirenga umwaka bamaze muri gereza ya gisirikare kiruta igifungo bakatiwe.

Mutamba Eugene, se wabo wa Mutabazi, yakatiwe amezi 8 ahamijwe gutunga imbunda yari yabikijwe na Mutabazi.

Murumuna wa Mutabazi, Karemera Jackson washyiriye imbunda Mutabazi muri Uganda na Gasengayire Diane uvukana n’umugore wa Mutabazi wamushakiye amasasu, bahanishijwe gufungwa amezi 4, bahamijwe icyaha cyo gutunga imbunda cyangwa amasasu.

Mu banyeshuri harimo abagizwe abere

Bamwe mu bari abanyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bagizwe abere, nyuma y’uko urukiko rusanze ibyaha baregwa bitabahama, rwanahise rutegeka ko barekurwa.

Abo ni Murekeyisoni Dative, ubushinjacyaha bwashinjaga kuba umubitsi na RNC na Nizigiyeyo Jean de Dieu washinjwaga kuba umunyamuryango wa RNC, yagizwe umwere kuko yatanze amakuru mbere y’uko akurikiranwa, ndetse yaje no guherwaho agaragaza ukuri.

Muri aba banyeshuri kandi harimo Niyibishaka Cyprien washinjwaga gukangurira abandi kwinjira muri RNC yari abereye umunyamuryango w’imena, wakatiwe imyaka 25, na Nizeyimana Pelagie nawe wari umunyeshuri, binavugwa ko ari umukunzi we (Cyprien) wakatiwe imyaka 10. Bose bahamwe n’ubufatanyacyaha mu byaha bitandukanye.

Nimusabe Anselme na Mahirwe Simon Pierre nabo bahoze ari abanyeshuri bakatiwe gufungwa imyaka 5.

Mutabazi na Camarade bahawe ibihano biruta ibindi

Mutabazi yahamijwe ibyaha 8, maze bimwe mu byaha by’ubugome, ubwicanyi bwahitanye abantu hirya no hino mu Rwanda, harimo ku isoko rya Kicukiro na Kimironko biramuhama.

Ibi byaha byatumye akatirwa gufungwa burundu ariko ngo yari koroherezwa iyo aza kwemera ibyaha ntanagore urukiko.

Mutabazi yanakatiwe kwamburwa impeta za gisirikare (kunyagwa ipeti rya Liyetona yari yarahawe). Akimara gukatirwa no kwamburwa impeta, yahise azivanamo azirambika ku meza imbere y’abacamanza.

Muri rusange urukiko rwamuhamije ibyaha birimo gutoroka igisirikare, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira kugirira nabi Perezida wa Repubulika, iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga.

Urukiko rwavuze ko Mutabazi yashakaga kwica Perezida Kagame barasa ubwato bwe mu Kiyaga cya Muhazi afatanyije na Kalisa Innocent wahoze mu mutwe warindaga Perezida Kagame, ariko akaza kuwuvamo.

Mutabazi yari yireguye ko yamaze imyaka 20 amurinda ku buryo ngo atari gutekereza uyu mugambi atagize na mbere.

Kwangisha u Rwanda mu mahanga, ngo yabikoze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jerome wandikira The Times abeshya ko ngo yari yatewe n’abantu baturutse mu Rwanda nyamara ngo ari we wari urashe ngo abone uko ahabwa ubuhungiro.

Ikindi yarwangishije ni aho ngo yabwiye uyu munyamakuru ko hari abantu ibihumbi 800 bishwe mu myaka ibiri nyuma ya Jenoside.

Igihano cya burundu kandi cyahanishijwe Nshimiyimana Joseph, wahamwe n’icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDRL, RNC na Hezbollah.

Kimwe na Mutabazi, nawe yahamijwe kugira uruhare mu iterwa rya Gerenade ryabereye mu Karere ka Kicukiro rigahitana abantu babiri abasaga 40 bagakomereka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages