Ibi bihembo byatanzwe mu bukangurambaga iyi banki yatangiye kuva tariki 24 Ugushyingo 2023 kugeza 31 Mutarama 2024, bwari bugamije gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gukoresha ‘BK Diaspora Banking’.
Kugira ngo Abanyarwanda baba mu mahanga binjiire mu banyamahirwe bahataniraga ibi bihembo basabwaga gukoresha serivisi z’iyi banki, bakabitsa amafaranga atari munsi ya miliyoni 2 Frw cyangwa andi y’amahanga angana na yo.
BK yavuze ko ababashize kwitabira ubu bukangurambaga ari 617, aribo batoranyijwemo abanyamihirwe batanu bahawe ibihembo. Iki gikorwa cyatumye habitswa agasaga miliyari 10Frw.
Kuri uyu wa Gatanu hatoranyijwe abanyamihwe batanu hakoreshejwe uburyo bwa tombora, abatsinze bahawe igihembo cy’itike y’indege yo muri ‘Economy Class’ yo kuva mu bihugu babamo bajya mu Rwanda no gusubirayo.
Mu batsinze harimo Niyorugira Fichere, Emmanuel Rugomboka Rwaka, Biziyaremye Théophile, Joana Ntarindwa Munyana na Zubeda Kalume.
Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi muri BK, Rumanyika Desire, yavuze ko ubu bukanguramaga bwaberetse ko hari ubufatanye bwiza hagati ya banki n’abakiliya baba mu mahanga.
Ati “Iki ni igikorwa gikomeye kigaragaza ubufatanye hagati ya Banki ya Kigali n’abakiliya bacu baba mu mahanga bose ntawe uvuyemo, uko bigaragara mu mibare twatangiye mu kwezi kwa 11 abagizemo uruhare ni benshi ariko abashije gutsina ni batanu.”
Yakomeje avuga ko ibi byatumye bakomeza gushyira imbaraga mu guha Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi nziza kandi yihuse, kuko ari umuyoboro ubafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Ati “Ibi byatugaragarije ko badufitiye icyizere, badukurikira ibyo dukora kandi babishima bikaba biduha imbaraga zo gukomeza guteza imbere ‘BK Diaspora Banking’. Tubaha serivisi nziza zihura n’ibyo bifuza gukora aho batuye ariko by’umwihariko gukorana n’igihugu cyabo bakora imishinga ibateza imbere n’igihugu.”
“Turabishima kandi twishima nka banki kuba twarashyizeho umuyoboro ufasha abavandimwe bacu, bari mu mahanga kuba bakorana n’u Rwanda mu guteza imbere igihugu no kwiteza imbere.”
Rumanyika Desire yavuze ko bashyizeho igihembo cy’itike y’indege kugira ngo bafashe Abanyarwanda baba mu mahanga kongera gusura igihugu cyabo.
Ati “Twabageneye itike y’indege, ndumva nta cyaruta ikintu cyatuma ugaruka mu rugo, hari abamaze igihe batahagera n’abahaherutse kuza mu rugo buri gihe biba ari ikintu cyiza. Turamahamagarira ngo bazaze basure igihugu cyabo batembere, barebe u Rwanda ariko baze banasure BK, barebe uburyo turi gukorana imbaraga kugira ngo tubahe serivisi nziza.”
Kugeza ubu, Banki ya Kigali ifite abakiliya b’Abanyarwanda baba mu mahanga basaga 4000, bahabwa serivisi zitandukanye binyuze muri ‘BK Diaspora Banking’.
Bashobora gufunguza konti ku buntu [ku basanzwe batayigira] kandi idakatwa amafaranga ya buri kwezi, kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda, Amadorali ya Amerika, Amadorali ya Canada, Amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (CHF), Amayero cyangwa Amapawundi. Babasha kandi kuyohereza mu Rwanda nta kiguzi ndetse no kubikuza amafaranga ashobora kugera ku Madorali ya Amerika 5000 badakaswe.
Serivisi za Diaspora Banking muri BK ziha inyungu igera kuri 12% buri mwaka, umuntu ufite konti yo kubitsa mu gihe cyemeranyijwe kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka itanu guhera k’ufite 300000 Frw.
Mu gihe umuntu afite iyi konti mu Madorali akabitsa ahereye kuri 50000$ kuzamura ahabwa inyungu kugeza kuri 1,5% buri mwaka. Izi serivisi kandi ziha inyungu ya 8% ku mwaka, umuntu ufite konti yo kwizigamira iri mu mafaranga y’u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!