00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu bahanze udushya duteza imbere ubuhinzi bahembwe asaga miliyoni 23 Frw

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 18 August 2023 saa 07:28
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’inzara, wahembye batatu mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bahatanye mu marushanwa y’abashinze ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi yiswe ‘AYuTe Africa Challenge’, bahabwa ibihumbi 20$, ni ukuvuga asaga miliyoni 23 Frw.

Ni mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 18 Kanama 2023, witabirwa na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Musoni Paula, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porogaramu zireba Umugabane wa Afurika muri Heifer International, Adesuwa Ifedi n’abandi.

Buri mwaka Umuryango Heifer International ukoresha miliyoni 1,5$ mu guteza imbere ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku Mugabane wa Afurika, hagamijwe kuwufasha kwihaza mu biribwa.

Ibi biri mu byatumye mu 2021 utangiza amarushanwa ya ‘AYuTe Africa Challenge’ muri bimwe mu bihugu bigize uyu Mugabane birimo Ethiopia, Kenya, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Tanzania, Malawi na Uganda, hagamijwe guha amahirwe urubyiruko ruhanga udushya mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bifashishije ikoranabuhanga, bashyirirwaho ibihembo by’amafaranga n’ubujyanama ku bazagaragaza imishinga ihiga iyindi.

Mu Rwanda yatangijwe muri Gicurasi 2023 abasaga 70 basaba kuyitabira, hatoranywamo 15 na bo batoranyijwemo batanu bafite imishinga yakuwemo itatu yahembwe.

Israel Niyonshuti wegukanye umwanya wa mbere akaba yahawe igihembo cy’asaga miliyoni 11 Frw, yashinze ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa ‘Tech Adopter’, gikora ibikoresho byifashishwa mu gutunganya no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Yishimiye iki gihembo avuga ko kigiye kubafasha mu kwagura ibikorwa by’ikigo cyabo ndetse ashishikariza urubyiruko guhaguruka bagakoresha ubumenyi bafite mu guteza imbere ubuhinzi kuko kububamo bidasobanuye gufata isuka gusa.

Ati ‘‘Urubyiruko bagenzi banjye nabashishikariza gukora ubuhinzi kuko ubuhinzi ntabwo ari ugufata isuka ngo ujye mu murima uhinge, harimo no gukora ibikorwa bitanga umusanzu ku buhinzi (…) rero warize cyangwa se ufite ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga birashoboka ko wakubaka urubuga nkoranyambaga rufasha abahinzi, ni byinshi twakora nk’urubyiruko.’’

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Musoni Paula yashimiye Heifer yateguye aya marushanwa, avuga ko ari uburyo bwiza bwo kugaragaza urubyiruko ruri guhanga udushya mu buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga, ibiha leta umukoro wo gukomeza kurukurikirana hagatezwa imbere iyo mishinga rusanganwe kabone nubwo itaba iri mu yegukanye ibihembo.

Ati ‘‘Ibi ni ibintu dushyigikira cyane kubera ko tumenye ibihangano byose birimo biba mu gihugu cyose, ariko noneho tugende tunareba ibihangano bigendanye n’ibyiciro bitandukanye nk’ubuhinzi, tubafashe kugira ngo babashe kuba babigeza ku rwego rushimishije.’’

Uwa mbere mu bahembwe yahawe ibihumbi 10$, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 6$, naho uwa gatatu ahabwa ibihumbi 4$.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe porogaramu zireba Umugabane wa Afurika muri Heifer International, Adesuwa Ifedi, yavuze ko icyari kigamijwe hategurwa aya marushanwa atari ugutanga ibihembo, ahubwo ko bwari uburyo bwo kwibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga zikenewe cyane mu guhindura iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Umuryango Heifer International watangiye gukorera mu Rwanda mu 2000 ukaba wari ufite intego ko ibikorwa byawo bizasiga mu mibereho myiza Abaturarwanda miliyoni 1,84 mu mwaka wa 2030 barimo 300.000 bakora ubuhinzi buciriritse, ubu ikaba imaze guhindurira ubuzima abasaga miliyoni 1,4.

Ibyo imaze kubikora ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Kuva mu 1944, Heifer International yakoranye n’imiryango isaga miliyoni 40 ku Isi mu bikorwa byo guhangana n’inzara n’ubukene binyuze mu gushaka ibisubizo birambye.

Mu myaka 48 Heifer International imaze ikorera mu bice by’icyaro muri Afurika, ifasha abahinzi n’abatunganya ibibukomokaho bigakorwa mu buryo burambye, hagamijwe kurwanya inzara ndetse no kwihaza mu biribwa.

Abarimo urubyiruko ruri mu buhinzi bari mu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Abakozi n'abafatanyabikorwa ba Heifer bari mu bitabiriye uyu muhango
Abitabiriye ibi birori bagiye basobanurirwa impinduka Heifer yazanye mu bihugu ikoreramo birimo n'u Rwanda
Adesuwa Ifedi yavuze ko aya marushanwa atari agamije gutanga ibihembo, ahubwo ko ari ukwibutsa urubyiruko ko ari rwo ruzateza imbere Afurika
Frank Muhire ni we wegukanye umwanya wa gatatu
Israel Niyonshuti ni we wegukanye umwanya wa mbere ahembwa ibihumbi 10$
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Musoni Paula yashimiye Heifer yateguye aya marushanwa
Norman Mugisha yahembwe ku mwanya wa kabiri

Amafoto:Yuhi Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages