Inkuru y’uwo mukobwa ibarwa na musaza we witwa Twizeyimana Vincent uvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi we na Se, Sebarinda, bagiye kwihisha mu rufunzo mu gihe nyina, mushiki we mukuru na murumuna we n’impanga ya Jeannette yitwaga Uwimbabazi Beatrice biciwe muri Kiliziya y’i Nyamata iherereye mu Karere ka Bugesera.
Twizeyimana akomeza avuga ko icyo gihe uwo mukobwa witwaga Nyirambabazi Beata (Jeanette Chiapello), yari yihishe inyuma y’ubwiherero, ngo abantu baramufata bamujyana mu kigo cy’imfubyi cy’umupadiri w’Umutaliyani witwaga Minghetti.
Mu gihe gito ngo Sebarinda yagiye kureba niba umukobwa we yararokotse maze ajya muri icyo kigo arahamusanga afite imyaka ibiri ariko ngo asanga ameze nabi cyane ntiyahita amutahana.
Uyu mugabo yasubiyeyo ngo arebe ko yamukurayo asanga adahari ba bapadiri baramujyanye mu Butaliyani, gusa ngo icyo gihe yari afite imyaka ibiri.
Yagize ati “Kuva icyo gihe yaburiwe irengero tukibaza niba ariho cyangwa yarishwe bikatuyobera.”
Sebarinda yakomeje gushakisha umwana we ararambirwa ariko Twizeyimana we ntiyacika intege kuko yari yizeye ko amaherezo azageraho akamubona, niko kumushakisha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agendeye ku dufoto twe yari afite.
Yagize ati “Mu 2006 natangiye kumushakisha mu mafoto nza kubona e-mail ye mu 2010, mwandikiye ambwira ko bidashoboka, ntiyabyemera ansaba amafoto yabo twarokokanye, data, mushiki wanjye na mukuru wanjye.”
Sebarinda Twizeyimana yavuze ko yabonye mushiki we asa n’utarabyumvaga aba amwihoreye. Muri uyu mwaka muri Mata, yaje kubona ubutumwa bwe amubwira ko akeneye kumenya inkomoko ye, barabyemeranwa, bakora isuzuma rya ADN kuri we no kuri se basanga ari umwana we.
Baje kwemeranwa ko azaza mu gihugu cye cy’amavuko, maze ku wa 2 Ukwakira 2017 saa moya na 15 nibwo yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka 23.
Jeanette chiapello afite umugabo n’abana babiri, akaba afite umuryango wamureze mu Butaliyani. Uwo muryango uvuga ko bimwe mu byawugoye cyane ari ukumenya izina yitwa kuko ayo yitwaga yahindutse kandi akaba avuga ururimi rw’Igitaliyani gusa.
Byari ibyishimo bitavugwa mu birori byo kumwakira kuko yari amaze imyaka 23 umuryango we uzi ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; ni umuhango witabiriwe n’imbaga y’abantu batuye mu gace ka Nyamata.



















TANGA IGITEKEREZO