Batangiriye ku mitarimba n’ibindi bikoresho bya gakondo, uyu munsi bageze aho gukoreshwa imashini zabugenewe, aho ku mwaka icukura toni 200 z’amabuye y’agaciro ariko ga Gasegereti, Coltan na Beryllium, nyamara mu myaka yashize ntibarenzaga hagati y’ibilo 50 n’ibilo 100.
Gasegereti ni yo yihariye umusaruro mwinshi ungana na 70% mu gihe Coltan ingana 30%. Nubwo bataramara umwaka bahawe uruhushya rwo gucukura beryllium, bavuga ko umusaruro wayo utazajya munsi ya toni 70.
Perezida wa Koperative COMINYABU, Karasira Seyi yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona amashanyarazi afite ingufu babafashije gukora ubucukuzi buteye imbere, baha akazi abantu benshi.
Ati “Dutangira hari aho twageze bamwe mu bo twatangiranye bacika intege, kuko twamaze imyaka itandatu mu ishoramari ridafite icyo ryinjiza kandi dukora bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Nyuma twabonye amashanyarazi afite ingufu dukora ubucukuzi buteye imbere. Ubu dukoresha abakozi 1000 ku munsi barimo abagore 450 n’abagabo 550 ku munsi.”
Karasira akomeza avuga ko bageze ku rwego rwo kwitunganyiriza umusaruro ku kigero cya 85%, kuko bifitiye imashini zitunganya amabuye bacukura.
Uyu muyobozi yavuze ko ubu bamaze kugira uruganda rusya, rugatunganya amabuye y’agaciro, “bitwereka ko ishoramari ryikubye inshuro zirenze 50.”
Mu kurengera ibidukikije, Karasira yavuze ko aho bakorera ubucukuzi kuri hegitari 200 bamaze kuhatera ibiti 90.822, kuko bifitiye ubuhumbikiro buhoraho.
Mu gukomeza kurengera ibidukikije kandi bamaze guha abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba bakoreramo, ibiti 32,400, birimo n’ibyimbuto ziribwa mu kubafasha guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bato.
Karasira avuga ko mu kwagura ishoramari rya koperative yaguze ibibanza mu Mujyi wa Kigali n’uwa Gisenyi bateganya kuzamuramo inzu z’ubucuruzi zijyanye n’igihe, mu gukomeza guteza imbere Igihugu.
Umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye cyane kuva mu 2017, kuko ayo yinjiza yavuye kuri miliyoni 373$, agera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!