Yabitangaje kuri uyu wa 12 Mutarama 2017, Ubwo Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, yaganiraga n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, ku bijyanye na gahunda zo guhunika umusaruro mu Rwanda.
Senateri Karangwa Chrysologue ati “Gusa ikibazo abarimu dufite hariya bigisha amagambo gusa atagira ibikorwa, nibyo nabwiraga abarimu bo muri kaminuza nti ‘wowe urigisha umuhinzi kandi bishwe n’inzara kuki wowe utajya guhinga ngo nabo bakurebereho?”
Yongeyeho ati “Urigisha kwihangira imirimo niba uyizi neza kuki utayikora ngo bakurebereho? Turi kwigisha amagambo gusa kandi ibyo nibyo bituma abagoronome bo mu turere barabaye abayobozi batakiri abagoronome.”
Yatanze urugero ko bagiye mu turere twinshi bakabwirwa ko abagoronome barangiza muri ayo mashuri badafite akamaro na gato kubirebana n’imizamukire y’ubuhinzi mu banyarwanda.
Ati “Baririrwa bandikisha amakalamu gusa, bazi amagambo y’ubuhinzi gusa ariko iyo ubajyanye mu murima ntibazi ibikorerwamo.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko bifuza ubufatanye na za kaminuza kugira ngo zibafashe gushyira mu bikorwa politiki y’ubuhinzi.
Ati “ Dufite politiki y’ubuhinzi, dufite gahunda zo guhindura ubuhinzi ariko usanga za kaminuza zigisha ibi natwe dushaka ibi, reka tubabwire tuti abana muri kwigisha hariya bazaza muri uru rwego, kandi turashaka ko urwo rwego rukurikiza politiki y’ubuhinzi, dukurikize gahunda zo kuyishyira mu bikorwa, ubwo bufatanye rero nibwo dushaka kugeraho, badufasha muri bwa bushashatsi, baza bakadusha gusobanura politiki y’ubuhinzi ariko bagakora.”
Senateri Karangwa yasabye ko habaho imikoranire n’abikorera bagahugura abiga amasomo y’ubuhinzi bakaba aribo bigisha ibyo byose.
Senateri Karangwa Chrysologue yabaye Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu yahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Kigali (KIST), aza no kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mbere y’uko yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena.



















TANGA IGITEKEREZO