00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BBC na Jane Corbin bakwiye gukurikiranwa n’amategeko mu Bwongereza- Dr Bizimana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 June 2015 saa 12:39
Yasuwe :

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko BBC n’umunyamakuru wayo, Jane Corbin, bakwiye gukurikiranwa n’amategeko y’u Bwongereza.

BBC ishinjwa icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ari nabyo byatumye gahunda zayo z’Ikinyarwanda zifungwa ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’imyanzuro yatanzwe na Komisiyo yari iyobowe na Martin Ngoga yari ishinzwe gusesengura iyi filimi.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ku rwego mpuzamahanga Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyemejwe ku buryo budasubirwaho ndetse ko hari n’ibyemezo byafashwe bisaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyiraho amategeko ahana icyo cyaha muri ibyo bihugu.

Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku Isi nayo yafashe umwanzuro mu mwaka wa 2014, washimangiraga ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse isaba ibindi bihugu kuvana isomo kuri iyi Jenoside.

Umunyamakuru Jane Corbin wakoze 'Rwanda's Untold Story'

“BBC na Jane Corbin amategeko arabahana”

Dr Bizimana agaragaza ko hari icyemezo gifite ububasha bw’itegeko cyafashwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, u Bwongereza bubarizwamo, wemeje ko ibihugu by’i Burayi bigomba gushyira mu mategeko yabyo mpanabyaha ibikorwa byose bigamije gupfobya no guhakana ku mugaragaro ibyaha mpuzamahanga birimo icyo gupfobya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Avuga ko icyo cyemezo gituma BBC n’Umunyamakuru wayo wakoze ‘Rwanda’s Untold Story’, Jane Corbin, bakwiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bwongereza, buri wese ku giti cye.

Yagize ati “Birumvikana, ibihugu by’i Burayi byose byishyize hamwe, byemeje ko ipfobya n’ihakana rya Jenoside rihanirwa, ntabwo bavuga Jenoside y’Abayahudi gusa, ahubwo bivuze ko Jenoside yose yemewe n’Umuryango Mpuzamahanga ihanirwa iyo ipfobejwe mu bihugu by’i Burayi. Bivuze ko rero na Jane Corbin ubwe ndetse na BBC bashobora gukurikiranwa mu nkiko z’u Rwanda kuko itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ribiteganya.”

Yakomeje avuga ko Leta y’u Bwongereza ubwayo yari ikwiye gukurikirana ibyo BBC n’umunyamakuru wayo bakoze, kuko biri mu mategeko yashyizweho n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi kandi u Bwongereza bukaba buwurimo bunarebwa n’ayo mategeko.

Dr Bizimana yongeraho ko hari n’andi masezerano mpuzamahanga y’ibihugu by’i Burayi yashyizweho muri Mutarama 2013 agamije kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, asaba ibihugu by’i Burayi gushyira mu mategeko yabyo mpanabyaha ipfobya n’ihakana rya Jenoside igihe bikozwe ku bushake hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Gukwiza hakoreshejwe ikoranabuhanga, hakoreshejwe ibikoresho bihakana cyangwa bigabanya ku buryo bukabije Jenoside ibyo birahanirwa. Mu ikoranabuhanga harimo televiziyo kuko ni ikintu ureba aho waba uri hose. Bari i Burayi ariko ikwira ku Isi hose, ejo bundi twahoze tureba umupira w’igikombe cy’ibihugu by’i Burayi uri kubera i Berlin mu Budage twe turi mu Rwanda. Ni ukuvuga ko televiziyo ari ikoranabuhanga ridafite imipaka.”

Yakomeje agira ati “ Iyo rero ikoranabuhanga rikoreshejwe mu gukwirakwiza imvugo zipfobya Jenoside, ni icyaha gihanirwa i Burayi […] nibyo BBC yakoze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, yakomeje avuga ko BBC ari umufatanyacyaha wa Jane Corbin.

Avuga ko iki gitangazamakuru gifite ubufatanyacyaha kuko cyemeye ko iyo filime inyura ku miyoboro ya Televiziyo yayo.

Icya kabiri ni uko aho BBC imaze kugaragarizwa n’abantu batandukanye barimo abashakashatsi bazwi, impuguke zakoreye Umuryango w’Abibumbye, imiryango itari iya Leta n’abandi ku buryo filimi yayo yakiriwe, yakomeje umurongo wayo wo gutsimbarara no guhamya ko nta kosa ibona yakoze.

Inkuru bifitanye isano: Bimwe mu byaha bihanwa n’amategeko bishinjwa BBC muri “Rwanda’s Untold Story”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages