Mu gihe Komite yashyiriweho kugenzura ibibazo byatewe na filime mbarankuru ya BBC “Rwanda’s Untold Story” yari itegereje kumva ubuhamya bwa BBC, abayobozi ba BBC ntibitabye iyi komite kubera ko ngo nabo batangiye kwikorera iperereza ku giti cyabo.
Umuyobozi wa Komite yashyiriweho gusesengura filime ya BBC, Ngoga Martin, yavuze ko BBC yari yaramenyeshejwe kwitaba ku wa 12/12/2014, ariko ikaba yabasubije ko idashobora kwitaba nayo ubwayo yaratangiye iperereza kuri iyi filimi.
Ngoga yagize ati “Komisiyo nyoboye ntiyigeze yishimira igisubizo cya BBC kuko ibibazo byagaragajwe n’imbaga y’abanyarwanda kuri iyi filimi bidashobora kubonerwa ibisubizo n’iperereza BBC izikorera ubwayo.”
Gusa yavuze ko ubwo BBC nayo igiye kwikorera iperereza bigomba kuba bimaze kuyigaragarira ko filimi yayo ifite ibibazo.
Iyi komite ishinzwe kwiga kuri filime ya BBC ariko, yakiriye Prof. Okumu Bigambo, Umushakashatisi, impuguke akaba n’umwalimu w’ Itangazamakuru muri Kaminuza bitiriye Moi muri Kenya, uyu yavuze ko BBC yirengagije amahame y’ibanze mpuzamahanga agenga umwuga w’Itangazamakuru.
Prof.Okumu yagize ati “Umunyamakuru Jane Corbin yirengagije gusasira inkuru yari agiye kugeza ku bantu. Yagombaga kugaragaza imitirere ya politike mu Rwanda mbere ya 1994, akavuga uko politike yariho yaje kubyara jenoside yakorewe abatutsi. Njye nsanga ibi byari bufashe uyu munyamakuru kutagira aho abogamira.”
Ikindi Prof Okumu yanenze kuri BBC ni ukuba yarahaye ijambo uruhande rumwe gusa kandi rugizwe n’abantu barwanya Guverinoma y’ u Rwanda, bityo agasanga ibyo bavuga bitafatwa nk’ukuri.
Kubwa Prof. Okumu, ngo umunyamakuru Jane Corbin yari ufite umugambi woguha ijambo abantu bashimangira intego n’imitekerereze yari yifitiye mbere yo gukora iriya filime.
Kuva BBC yakwerekana filime mbarankuru “Rwanda’s Untold Story” kuri BBC2 mu ntangiriro z’ Ukwakira, leta y’u Rwanda yayamaganiye kure.
Kuva hashyirwaho Komite ishinzwe gusesengura iyi filime, abamaze kunyura imbere y’iyi komite, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga, bamaze kuyinenga ubunyamwuga no kubogama.


















TANGA IGITEKEREZO