Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi, nibwo Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda yizihije itariki yashingiweho ari nayo yari ibaye banki yafunguwe bwa mbere mu Rwanda mu 1963.
Kwizihiza iyi tariki bikaba byari bijyanye n’ubundi n’isabukuru nyamukuru iyi banki iri kwizihiza y’imyaka 50 yuzuye imaze ibayeho.
Umuyobozi mukuru wa Banki y’Ubucuruzi y’U Rwanda, Sanjiv Anand yavuze ko hari byinshi bagezeho kandi ko hari ibindi biri imbere. Sanjiv yagize ati: ’’Nishimiye kuzongera kubona ibirori nk’ibi mu bihe biri imbere kuko ibyiza bya banki yacu biracyaza. Abandi bakura baba abasaza ariko twe dukura tuba bato’"
Mu myaka 50 imaze mu Rwanda, BCR imaze kwagura amashami mu gihugu kugera kuri 16.
Kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 BCR imaze itangiye gukorera mu Rwanda bizakorwa mu kwezi kwa Nyakanga, nyuma y’icyunamo cy’iminsi 100, nyuma y’abakozi ba BCR abakiriya nabo bazagira umwana wo kwizihiza iyo sabukuru.



















TANGA IGITEKEREZO