00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDF yahaye ubumenyi urubyiruko mu kubyaza ibitekerezo amafaranga

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 23 May 2015 saa 06:35
Yasuwe :

Urubyiruko 147 rwo mu Mujyi wa Kigali rwashoje amahugurwa rumazemo ukwezi, rwahawe n’ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse(BDF) ku bijyanye no gutekereza, kwandika no gushyira mu bikorwa imishinga yarwo.

Aya mahugurwa ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Nkwihoreze Jackline uyobora ishami rishinzwe imari mu kigega BDF, wari uhagarariye umuyobozi mukuru, yatangaje icyo aya mahugurwa agamije ari ugufasha igihugu mu guhanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko.

Yagize ati: ”Muri gahunda yo kwihangira umurimo mu rwego rw’igihugu harimo abafatanyabikorwa barimo ILO (International Labour Organisation) mu bufatanye dufitanye na bo harimo guhugura ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite imishinga mito n’iciriritse (SMEs) bikaba byitezwe ko aba bahuguwe bagenda bagatangira gushyira mu bikorwa ubumenyi bahavanye bakanatanga akazi ku bandi batagafite”.

Nkwihoreze Jackline uyobora ishami rishinzwe imari mu kigega BDF

Abahuguwe bagaragaje ko ibyo bigiye aha bitazabapfira ubusa.

Shema Mizero Marie Francine, waturutse mu Karere ka Kicukiro, yatangaje ko kuva avuye mu ishuri yumvaga nta gitekerezo cyari cyamuzamo cyo kwihangira umurimo, ariko ko aya mahugurwa amufunguye akaba agiye gushyira mu bikorwa igitekerezo cye.

Mizero yagize ati: ”Nakoze training (amahugurwa) mu cyiciro cy’abatangiye amahugurwa badafite igitekerezo cyo guhanga imirimo, badufasha kubona igitekerezo cyo gukora imishinga nyuma gato twakoze andi mahugurwa yitwa SYB (Start Your Business) noneho cya gitekerezo nabonye ni gute nagishyira mu bikorwa? Ahanini hakubiyemo gutegura business plan”.

Yabwiye IGIHE ko agiye gushyira mu bikorwa inyigisho nziza yungukiye muri aya mahugurwa.

Mukuruke Alfred yatangaje ko yari asanzwe afite umushinga akora wo gutwara abantu ariko yabikoraga nta bumenyi buhagije abifitemo, akaba agiye guhindura imikorere kubera ibyo yahuguwemo:

Yagize ati: ”Hariho ibintu twakoraga bitari byiza.Ubu tubonye ubumenyi bugiye kudufasha kurushaho gukora neza imishinga yacu kandi tukazafasha n’abandi batahuguwe hano”.

Abahuguwe babanjirijwe n’abakozi ba BDF mu turere twose bakaba barahawe amahugurwa n’impuguke zaturutse muri Botswana na Afurika y’Epfo.

Shema Mizero Marie Francine, umwe mu bahuguwe ngo abona ntaho agihuriye n'ubukene

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages