Ni ubukangurambaga bwiswe “BDF Business Clinic”, izakorera mu bigo by’imari na Banki byose bikorera mu Rwanda, aho kuva ku wa 5 kugera ku wa 7 Nyakanga 2017 iri kubukorera muri BPR.
Bamwe mu bakiriya ba BPR ku mashami ya Kicukiro na Kimironko baganiriye na IGIHE, batangaje ko ubu bukangurambaga bubafashije gusobanukirwa byimbitse ibikorwa bya BDF kandi ko biyemeje kuyigana bakikura mu bukene.
Umugore usanzwe ari umucuruzi wunganira abandi kuri za Gasutamo utuye Kicukiro witwa Mutesi Antoinette yagize ati “Ni ikigo gifasha abagore kwiteza imbere. Ibisobanuro mpawe birahagije nanjye ngiye gukangurira bagenzi banjye kugira ngo twiteze imbere. Ngiye gusaba inguzanyo muri banki, BDF inyunganire nkuko babinsobanuriye.”
Ndacyayisenga Jean de Dieu, uyobora Cinema Nyarwanda, akaba n’umutoza w’ikinamico mu Ireme Arts we yagize ati “Mu by’ukuri BDF nayumvaga ariko sinsobanukirwe neza uko ikora. Nsobanukiwe neza ko ifasha abantu kubaha inguzanyo bitewe n’uko bateguye imishinga.”
Umuyobozi wa Banki y’Abaturage ishami rya Kicukiro, Ayabahizi Jean Colombe, yavuze ko hari abakiriya isanganywe bifuzaga inguzanyo ariko badafite ingwate bikaba ngombwa ko bafatanya na BDF, yongeraho ko abayigana bafashwaga na BDF bari bake ariko baziyongera kubera ubwo bukangurambaga.
Yagize ati “Nk’ubu bari gukorera mu mashami, bari kuganiriza abakiriya babasobanurira ibikorwa bya BDF n’imikoranire yayo n’ibigo by’imari. Iyo abakiriya babona umukozi hano natwe tukabasobanurira babyumva vuba, bakanabwirana. Byanze bikunze hazaba impinduka. Ubwitabire bwari buhari ariko atari bwinshi kubera kugira amakuru make.”
Umukozi wa BDFushinzwe imenyekanishabikorwa, Jabo Landry, yavuze ko ubu bukangurambaga buzakorwa kugira ngo buri wese amenye BDF n’imikorere yayo maze yiteze imbere.
Yagize ati “Ni Ubukangurambaga bugamije gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bya BDF. Twahisemo gusanga abakiriya b’ibigo by’imari ku isoko (aho bari) kugira ngo twizere neza ko buri wese abisobanukiwe.”
Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga bumaze gukorwa muri Banki ya Kigali na Copedu Ltd kandi buzakomereza mu bindi bigo by’imari na banki byose byo mu Rwanda.
Zimwe mu ngwate BDF itangira abakiriya bayo twavuga ku mutungo utimukanwa aho itanga hagati ya 50% na 75% by’inguzanyo yatanzwe n’ibigo by’imari, ikishyurwa mu gihe kitarenze imyaka 10; ku nguzanyo yo kuzahura ubuhinzi, itanga hagati ya 30% na 50 % by’inguzanyo ibigo by’imari byahaye umukiriya.



















TANGA IGITEKEREZO