Ni ku nshuro ya gatatu, BDF itanze aya mahirwe aho urubyiruko rudafite akazi ariko rwarangije kaminuza rutanga imishinga ku karere, iyujuje ibisabwa ikoherezwa muri BDF igahabwa amahirwe yo kuba yafashwa muri gahunda yayo ya” Agri-Business”.
Umukozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga ishorwamo amafaranga (Portfolio Manager) muri BDF, Diana Kareba, yavuze ko mu mpera za 2017 aribwo batangije iyi gahunda ngarukamwaka igamije gufasha abarangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza ariko badafite akazi cyangwa se imishinga isanzwe ikora itarengeje imyaka itatu.
Ati “Byagaragaye ko ubushomeri buri hejuru mu barangije kaminuza, ariko na none bashobora kujya mu buhinzi n’ubworozi bakabubyaza umusaruro bakoresheje ubumenyi n’ikoranabuhanga bakuye mu mashuri.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rudakwiye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi ari imyuga iciriritse, kuko ari ikintu bashobora gukora kikabatunga kandi hari ubuhamya bw’abahawe ino serivisi mbere bamaze kugera kure.
Ati “Ubuhinzi n’ubworozi bushobora gukorwa mu buryo buteye imbere, ku buryo twabona umusaruro uri hejuru tukabasha kohereza no mu mahanga.”
Abemerewe gutanga imishinga yabo ni Abanyarwanda barangije Kaminuza ariko badafite akazi gahoraho, basaba kugaragaza uruhare rwabo rungana byibuze na 10% kugira ngo batangire gukora.
Abujuje ibisabwa bajyana imishinga yabo ku karere bazakoreramo, nyuma ikazasuzumwa na komite igizwe n’inzego zitandukanye zirimo; BDF, Ihuriro ry’Urubyiruko ruri mu buhinzi, RYAF, Urugaga rw’abikorera, PSF n’Akarere.
Iki gikorwa kizarangira tariki ya 19 UKwakira 2018. Imishinga 60 igizwe n’imishinga ibiri muri buri karere, ikaba ariyo izatoranywa hashingiwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.
Kuva iyi gahunda yatangira, BDF imaze gufasha imishinga 37 yatanze umusanzu mu guhanga imirimo 280, irimo 91 ihoraho.
BDF irashishikariza urubyiruko kudacikannwa n’aya mahirwe ruhawe, ku bindi bisobanuro bakaba bashobora kugana amashami ya BDF mu turere.



















TANGA IGITEKEREZO