Muri uyu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu ukabera mu mudugudu wa Gashubi, haciwe imirwanyasuri mu rwego rwo kubungabunga ubutaka.
BDO Rwanda isanzwe ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gufatanya n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere, muri uyu muganda yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 500.
Abaturage bitabiriye umuganda bavuze ko banejejwe no kuba BDO yabatekerejeho ikabishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima bwabo buzagenda neza bakabasha no kuvurwa.
Murorenkwere Emelyne utuye mu Murenge wa Murambi, Umudugudu wa Rebero yashimye BDO ko yamufashije kubona ubwisungane mu kwivuza kuko we yari yarabuze ubushobozi bwo kwiyishyurira.
Ati “Kubera abana benshi, nari mfite imbogamizi yo kubishyurira bose ugasanga bararwaye nkabura uko mbavuza, ariko twishimiye ko badutangiye Mituweli tukaba tuzabasha kwivuza mu mahoro.”
Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi n’ Ibaruramari muri BDO, Mujawayezu Béatrice yavuze ko batanze uyu musanzu kugira ngo batere ingabo mu bitugu gahunda y’ubwisungane kuri bose.
Yagize ati “BDO twarebye uburyo igihugu gifite intego yo kugira ngo abaturage babone ubuzima bwiza, natwe tugenda muri uwo murongo. Twatekereje n’uburyo binyuze mu muganda, twakora ibikorwa birimo kurwanya isuri, gutera ibiti no kuremera abaturage batishoboye kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza.”
Yakomeje avuga ko nka BDO batagarukira kureba amafaranga cyangwa ibaruramari ahubwo batekereje ku buzima bw’ abantu bafasha kandi bikabagirira akamaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Murambi, Ntagungira Jean Marie Vianney yashimiye BDO kubwo gufasha abaturage kwishyura mituweli.
Ati “Turashima iki kigo kuba cyifatanyinyije natwe mu muganda no kuduha inkunga, twizeye ko bizagirira akamaro ubuzima bw’abaturage kuko bamwe batishoboye bagiye guhabwa Mituweli kugira ngo bivuze nta kibazo.”
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2022, Akarere ka Rulindo kari ku mwanya wa 12 mu bwitabire bwo kwishyura Mutuweli, aho 85.9 % by’abagatuye aribo bari bamaze kwishyura iy’uyu mwaka w’ingengo y’imari.
BDO yafashije aba baturage ni kimwe mu bigo bya mbere ku Isi bitanga ubufasha mu kubona inguzanyo n’ ubujyanama bufasha ba rwiyemezamirimo kugera ku ntego biyemeje. Gifasha kandi mu buryo bw’imisoro n’ ubugenzuzi bw’ imari, aho gifite intego yo kuzamura ubukungu bw’ ibigo bito n’ ibiciriritse bikinjira mu ruhando rw’ ibigo bikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!