00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDO ije gufasha abagorwaga no kubona inguzanyo zo gukora imishinga minini

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 19 May 2015 saa 10:20
Yasuwe :

Ikigo BDO International kije gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda kubona amafaranga ku isoko mpuzamahanga, kuko hari inguzanyo z’ amafaranga menshi zigomba kwishyurwa mu gihe kirekire zimwe muri banki n’ ibigo by’ imari mu Rwanda bidashobora gutanga.

Habineza Emmanuel uhagarariye BDO mu Rwanda yavuze ko baje kuziba icyuho cy’izi nguzanyo zidatangwa kandi hari abakeneye gukora imishinga minini y’ igihe kirekire.

Yagize ati: “Umuntu afite nk’ umushinga w’ imyaka ine akeneye miliyoni ijana, banki n’ ubundi yayamuha. Ariko umuntu wenda ukeneye miliyoni icumi z’ amadolari, ibyo asabwa n’uburyo banki yayamuha, n’ igihe bamuha cyo kwishyura [Usanga ari imishinga n’ ubundi minini ikeneye nibura imyaka icumi kugira ngo wishyure umwenda.] iyo ubishyize hamwe, nta banki za hano zapfa kuyabona. Abo nibo dufasha kuko dufite abakiliya bari hanze bafite amafaranga menshi, badafite aho bayashora mu mishinga yabungukira. Nibo duhuza n’ abakiliya bari hano.”

Habineza akomeza avuga ko bazajya bafasha ba rwiyemezamirimo gukora ubugenzuzi bw’ imari (audit) no kugaragaza imisoro nka bimwe mu bituma umuntu wo hanze yizera amakuru yatanzwe kuri rwiyemezamirimo ukeneye inguzanyo.

Yakomeje agira ati: “Ku isoko mpuzamahanga ry’ amafaranga hari ibintu bisabwa, kandi ubwo bumenyi ntabwo bwari bwasakara mu gihugu. Ibyo bisabwa kuko dufite umurongo duhuriraho ku isi hose, mugenzi wanjye uri nka New York arambwira ngo mpereza ibi n’ ibi kugira ngo umukiliya uri mu Rwanda tumushakire amafaranga. Ibyo bisabwa nibyo dutegura kugeza igihe aboneye amafaranga.”

BDO ni ikigo cya gatanu ku isi mu bitanga ubufasha mu kubona inguzanyo n’ ubujyanama bufasha ba rwiyemezamirimo kugera ku ntego biyemeje. Kuva yagera mu Rwanda muri uyu mwaka, imaze kugira abakiliya bahoraho bagera kuri 20 iri gufasha kubona amafaranga ku rwego mpuzamahanga ibaha nizindi serevisi z’ubujyanama mw’icunga mutungo, imisoro, ibarura mari, na audit.

Ishami ry’ iki kigo mu Rwanda, BDO East Africa Rwanda, ihageze nyuma yo gushyira ibyicaro muri Kenya, Uganda, Tanzania na Ethiopia, mu minsi mike ikazafungura ishami mu Burundi.

BDO International Limited ishami ryo mu karere ka Afurika y’ Uburasirazuba, iteganya gufungura ku mugaragaro icyicaro cyayo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2015.

Rabbi Malo Umucunguzi
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages