00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDO yageneye imfubyi zirera inkunga y’amafaranga ayingayinga miliyoni n’igice

Yanditswe na

Malo Umucunguzi

Kuya 22 May 2015 saa 07:37
Yasuwe :

Ikigo mpuzamahanga gitanga inama mu by’ubukungu n’ubugenzuzi bw’imari (audit) BDO International Limited cyageneye imfubyi zirera muri Hope Village inkunga y’ibihumbi bibili by’amadolari, azifashishwa mu gukora umushinga uzababyarira inyungu.

Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2015 mu Murenge wa Masaka, abahagarariye BDO mu Rwanda kimwe n’abaturutse ku rwego mpuzamahanga basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Nyuma yo kwakira iyi nkunga asaga miliyoni n’ibihumbi magana ane (1,400,000) by’amafaranga y’ u Rwanda, Baributsa Martin uhagarariye abana batuye muri Hope Village yavuze ko nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo basigaranye inshingano zo kwirera no kurera bagenzi babo.

Yongeraho ko byinshi bagiye babona kuva Jenoside yarangira babikesha abagira neza.

Baributsa yakomeje agira ati “Twagiye tugerageza mu bushobozi buke no mu nshingano nyinshi. Twakoze umushinga w’ inkoko, twari tumaze kuwubonera miliyoni imwe n’ igice z’ amafaranga, twongeyeho iyi nkunga muduhaye twumva hari ikizakorwa. Iki ni igikorwa cy’ agaciro, kidafitiye akamaro Hope Village gusa, ahubwo n’abandi benshi muri rusange. Bizadufasha gushyigikira abavandimwe bacu bari mu mashuli n’ abatarajyayo.”

Habineza Emmanuel uhagarariye BDO mu Rwanda yavuze ko bifuje gutera inkunga izi mfubyi za Jenoside binyuze mu mushinga ubyara inyungu, kuko amafaranga ubwayo akoreshwa akarangira vuba.

Yagize ati “Twategekereje ko inkunga yacu twayinyuza mu mushinga mwatekereje, kuko burya amafaranga afatika aribwa vuba agahita ashira, ariko umushinga wo utanga inyungu mu buryo bw’ igihe kirekire.”

BDO ni ikigo cya gatanu kini ku isi mu bitanga ubufasha mu kubona inguzanyo n’ ubujyanama bufasha ba rwiyemezamirimo kugera ku ntego biyemeje. Gifasha kandi mu buryo bw’ imisoro n’ ubugenzuzi bw’ imari, aho gifite intego yo kuzamura ubukungu bw’ ibigo bito n’ ibiciriritse bikinjira mu ruhando rw’ ibigo bikomeye.

Hope Village ituwemo n’ abagera kuri 43, bamwe muri bo bakaba bararangije kwiga kaminuza, abandi barangije ayisumbuye n’ imyuga, mu gihe hari n’ abakiri mu mashuli yo hasi.

Batuye muri uyu mudugudu w’ imfubyi za Jenoside guhera mu mwaka w’ 2006.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages