00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Belén Calvo Uyarra yasoje inshingano zo guhagararira EU mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 July 2026 saa 10:41
Yasuwe :

Belén Calvo Uyarra wari umaze igihe ari Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, yasoze izi nshingano.

Ku wa 14 Nyakanga 2026, Ambasaderi Belén Calvo Uyarra yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Usta Kaitesi, mu muhango wo kumusezeraho nyuma yo kurangiza igihe cye cy’akazi mu Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko yashimiye Ambasaderi Belén uruhare yagize mu kurushaho gukomeza umubano n’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisiteri yavuze ko Usta Kaitesi yashimiye Ambasaderi Belén ku musanzu we mu guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi, anifuriza uyu mudipolomate amahirwe mu bikorwa bye bizakurikiraho.

Mu gihe yari ahagarariye EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yagize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano w’uyu muryango n’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego zitandukanye z’ubufatanye n’iterambere.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ibihugu bigize uyu muryango bikorana n’u Rwanda mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n’izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Gusoza inshingano kwa Ambasaderi Belén Calvo Uyarra bibaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na EU ukomeje kwaguka, aho impande zombi zigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Belén Calvo Uyarra yagizwe Ambasaderi wa EU mu Rwanda mu 2022, aho yatangiye ku mugaragaro izi nshingano muri Nzeri 2022.

Mu gihe yamaze muri izi nshingano, yagize uruhare mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu nzego zitandukanye.

Nyuma yo kurangiza manda ye, azasimburwa na Jérémie Blin, umudipolomate w’Umufaransa wahawe uburenganzira bwo guhagararira EU mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

Blin asanzwe afite uburambe mu mirimo ya dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi ndetse akaba yarigeze no kuba Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Ku wa 14 Nyakanga 2026, Usta Kaitesi yasezeye kuri Ambasaderi Belén Calvo Uyarra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages