Bellamy Young yageze mu Rwanda tariki ya 29 Mutarama 2019, aho yari aje mu bikorwa by’umuryango wa CARE.
Yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura abakobwa biga ubumenyingiro mu ishuri rya IPRC Kicukiro, imishinga iteza imbere abagore n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.
Yasuye kandi pariki y’Ibirunga ashimishwa bikomeye no kwibonera ingagi zaho zabaye urukerereza kuri ba mukerarugendo.
Young wamamaye muri filime y’uruhererekane ya Scandal, mu gusoza uruzinduko rwe yabonanye n’abakobwa babiri bakina umukino wo gusiganwa ku magare, asura umuryango wa Imagine We Rwanda, ugamije kwimakaza umuco wo gusoma mu bana.
Yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anabonana na Perezida Paul Kagame.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Umunsi wa nyuma mu Rwanda hamwe na CARE, nahuye na Diane na Valentine bakina umukino w’amagare, Dominique na buri wese wo muri Imagine We Rwanda, nyakubahwa Perezida Kagame nsoza n’urugendo rwuje inyigisho nagiriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.”
Ntacyo yatangaje ku byerekeye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame. Mu butumwa yasize ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yihanganishije abanyarwanda kandi ashimira ko hashyizweho urwibutso.
Yagize ati “Ndabihanganishije kandi nshimiye aha hantu. Umutima wanjye uri kumwe namwe ibihe byose.”
Bellamy Young w’imyaka 48 yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda, mu gihe kingana n’icyumweru yari amaze.
Ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Yatangiye kumenyakana cyane muri filime zitandukanye ziganjemo iz’uruhererekane kuva mu 1995 ubwo yakinaga mu yitwa Another World aho yitwa Dr Courtney Evans.
Mu 1997 yakinnye mu yitwa Law & Order yitwa Ellen O’Brien akina mu gace k’igice (season) cya munani mu gace (episode) ka karindwi.
Izina rye ryatumbagiye mu buryo bukomeye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’ yagaragayemo cyane kuva mu 2012 kugera mu 2018. Uburyo akinamo bwatumye avugwa mu itangazamakuru ndetse mu 2014 bimuhesha igihembo cya Critics’ Choice Television Award mu cyiciro cya Best Supporting Actress.



















TANGA IGITEKEREZO