00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bemera gusambanira amafaranga ari munsi ya 500 Rwf kubera inzara

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 2 February 2015 saa 09:39
Yasuwe :

Bamwe mu bakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Kigali bemeza ko hari ubwo abagabo babagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi ya 500 kubera kubura ikibatunga.
Baganira na IGIHE bagaragaje ukwicuza, ipfunwe n’agahinda. Basobanura ko bagitangira uwo mwuga bakoreraga amafaranga menshi gusa ngo muri iyi minsi amazi si yayandi.
Mukashema Emerita, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu Kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge,
Avuga ko mu 2013 yazanwe na mugenzi we muri Kigali (…)

Bamwe mu bakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Kigali bemeza ko hari ubwo abagabo babagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi ya 500 kubera kubura ikibatunga.

Baganira na IGIHE bagaragaje ukwicuza, ipfunwe n’agahinda. Basobanura ko bagitangira uwo mwuga bakoreraga amafaranga menshi gusa ngo muri iyi minsi amazi si yayandi.

Mukashema Emerita, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu Kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge,

Avuga ko mu 2013 yazanwe na mugenzi we muri Kigali aje kumushakira akazi yishimye cyane azi ko ntaho azogera guhurira n’isuka.

Yabonye akazi ko gukora mu rugo agahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7 ku Kwezi.

Avuga ko icyo gihe yaganiraga na bagenzi be bahuje umurimo ku buryo bashobora kuzagira ubuzima bwiza kuruta uko bari bameze.

Yagize ati “ Muri icyo gihe naryaga ibiryo byiza aho nakoraga nta kintu nakimwe mbura ariko bagenzi banjye baje kunyumvisha uburyo amafaranga ibihumbi 7 nakoreraga atari amafaranga ankwiriye”.

Mukashema yemeza ko yahembwe amezi atatu agahita asanga bagenzi be, agatangira uburaya atyo nubwo byabanje kumutonda.

Ati “ Ku nshuro ya mbere byarangoye kuko n’umugabo yajyaga kurangiza rimwe nenda gupfa ku buryo ntashoboraga kuryamana na babiri mu ijoro”.

Akomeza avuga ko yaje kubimenyera akanakorera amafaranga ibihumbi 10 ku munsi.

Nyuma y’umwaka umwe mu buraya Mukashema yaje guterwa inda iba intandaro yo gutangira guhararukwa n’abagabo.

Ati “ Ubuzima bwambanye bubi cyane ku buryo naje no kurwara umwana wanjye arapfa abagabo batangira kuvuga ngo ndwaye SIDA bamvaho batyo ku buryo natangiye kujya nkorera na 500 rwf cyangwa se umpaye ari munsi yayo nka 400 nka mugarurira ijana”

Uretse Mukashema abandi bakowa bakora umwuga w’uburaya nabo bemeye ko binjira muri uwo mwuga batabitekerejeho cyane.

Iyo baganira baba baganya bicuza impamvu bagiye muri uyu mwuga.

Urugero ni nka Mugwaneza Denise w’imyaka 25 waretse akazi ko gukora ko mu rugo hanyuma akajya mu buraya nyuma akabwanduriramo agakoko gatera SIDA.

Mugwaneza ni impfubyi, afite umwana atazi se,yicuza icyabumushoyemo ati “ Ubu nyine mfata imiti kandi iyo ntajya mu buraya sinari kwandura”.

Yemeza ko we na bagenzi be hari ubwo basambaniraga ubuntu kugira ngo babone icyo kurya gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages