Simvurabo Reverien Alias Sipongo ukomoka mu Murenge wa Musha, Akarere ka Gisagara na Banyangiriki Théodomile wo mu Murenge wa Rwaniro, Akarere ka Huye bemereye imbere y’inkiko amagambo asesereza babwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’ Ubushinjacyaha Bukuru mu Rwanda, aba bagabo baburanishirijwe ibyaha by’ingengabitekerezo bakurikiranweho muri iyi mirenge ivugwa ko babikoreyemo mu cyumweru gishize.
Simvurabo yaburaniye mu Murenge wa Musha, Akarere ka Gisagara, akaba akurikiranweho kuba yarabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ati “Kubaho kw’imishwi si impuhwe z’agaca, muzahora mupfa umunota ku munota”.
Ayo magambo yiyemereye ko yayavuze tariki ya 12/04/2014 ubwo yari aje kwitabira ikiganiro cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi akaza yasinze bamusohora mu cyumba cyaberagamo ibiganiro agasohoka ayavuga.
Banyangiriki waburaniye mu Murenge wa Rwaniro, Akarere ka Huye, akurikiranweho kubwira uwarokotse, mu ntangiro z’icyumweru cyo kwibuka tariki 6 Mata 2014, ati “ Ko utangiye kurira kare, wabaye uretse ukaza kurira amasaha yo kurira ageze saa sita z’ijoro batangiye kwibuka n’abandi bari kurira?”
Yongeyeho ati “Aho mwaririye mwageze kuki? Ni uko nkubwiye njyewe Kazarusenya, aho igitanda cyanjye nagisize ndahazi”.
Abaregwa bombi bemereye imbere y’ubutabera ibyaha bakurikiranyweho, bikaba bivugwa ko bari bamaze igihe bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano by’imyaka isaga icumi y’igifungo bakatiwe na Gacaca nyuma yo Guhamwa n’icyaha cya Jenoside.
Ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda bushingiye ku ngingo ya 135 y’itegeko Ngenga No 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, bikaba byari byitezwe ko imanza zari gusomerwa aho zaburanishirijwe ku wa Gatatu tariki ya 30/04/2014.
Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko izi manza zabereye aho ibyaha byakorewe mu wegoo rwo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, cyane ko bwari buherutse kugaragaza imbonerahamwe yererekana uko amadosiye asaga 478 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside bwagiye bwakira kuva mu 2011 kugeza mu 2013.



















TANGA IGITEKEREZO