Ibi uru rubyiruko rwo mu mirenge ya Gikondo, Kicukiro, Gatenga, Gahanga na Kigarama rwabitangaje kuwa 19 Nyakanga 2015, ubwo hasozwaga amahugurwa y’abakangurambaga b’urungano, yatanzwe n’umuryango w’urubyiruko rukora ibikorwa by’iterambere RYAD ku nkunga ya Imbuto Foundation.
Ubwo baganiraga na IGIHE, abo basore n’inkumi bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 24 bavuze ko iyo umwana aganiriye n’umubyeyi, agatinyuka akamusubiza ibibazo byose yibaza ku buzima bwe ndetse akamusobanurira ashize amanga, ingaruka ashobora guhura na zo aramutse yishoye mu mibonano mpuzabitsina akiri muto bituma arushaho kwimenya no kwiha agaciro.
Igihozo Esther utuye mu Murenge wa Gatenga yagize ati ”Sinari nzi agaciro kanjye, yewe si nari nsobanukiwe n’ukwezi k’umugore icyo ari cyo, ariko maze kuganira n’ababyeyi banjye byatumye ndushaho gusobanukirwa no kubona ibisubizo kuri byinshi nibazaga. Ubu ntawapfa kunshuka ngo anshore mu mibona mpuzabitsina kuko namenye agaciro kanjye.”
Ibyo byanashimangiwe na mugenzi we w’ingimbi, wavuze ko iyo uganiriye n’umubyeyi bituma umenya ukuri kuzuye kuko we adashobora kukubeshya, ahubwo aba aharanira icyo ari cyo cyose cyatuma ubuzima bwawe burushaho kuba bwiza. Ikindi kandi ngo binatuma umubyeyi abasha kumenya icyo ukeneye ndetse n’icyo utekereza.
Turikunkiko Simon, Uyobora RYAD na we yemeranya n’urwo rubyiruko kuko yemeza ko iyo umwana aganiriye n’umubyeyi birinda umwana kuba yajya gushakira amakuru ku bandi bashobora no kumubwira ibitari byo bitewe n’inyungu zabo.
Turikunkiko yagize ati ”Ababyeyi bagomba kuganiriza abana babo, ntibabatinye ahubwo babiyumvemo bityo n’umwana nagira ikibazo yegere umubyeyi we amubaze, undi na we arusheho gusobanukirwa.”
Akomeza avuga ko iyo umubyeyi adashoboye gusubiza umwana we bituma umwana adatinyuka kumubaza, ahubwo akajya kubaza bagenzi be akenshi baba batabizi cyangwa se batanafite amakuru y’ukuri ugasanga bamugushije mu bibazo.
Uru rubyiruko rugera kuri 260 rwitabiriye aya mahugurwa rwiyemeje gukomeza gukangurira bagenzi babo kwirinda icyorezo cya Sida n’inda zitateganyijwe, ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu matsinda bazakora mu mashuri bigamo ndetse no mu duce batuyemo.



















TANGA IGITEKEREZO