Inyandiko z’iyi Minisiteri zigaragaza ko abagera kuri 700 mu 5000 bateganywaga koherezwa mu Rwanda ari bo bazwi aho baherereye.
Abayobozi muri Minisiteri y’Umutekano bagaragaje ko abari hagati ya 100 na 150 ari bo bashobora koherezwa mu ndege ya mbere hashingiwe ku kuba abatoroka ari benshi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko aba mbere bazoherezwa mu ntangiriro z’uyu mwaka mu gihe itegeko ryemera kubohereza ryaba ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu mushinga w’itegeko ukumira imbogamizi zishingiye ku mategeko kuri politiki y’u Rwanda na bimwe mu bikubiye mu itegeko rigenga uburenganzira bwa muntu kandi uha abaminisitiri ububasha bwo kwirengagiza ibyemezo byatanzwe n’abacamanza bo mu Burayi.
Nubwo bimeze bityo ariko, muri iki Cyumweru gishize wamaganwe n’abadepite 50 batekereza ko amategeko atasesenguwe neza basaba ko hakora amavugurura yo guha imbaraga uyu mushinga.
Kohereza abimukira byagombaga gukorwa muri Kamena 2022 ariko Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rurabihagarika.
Imbogamizi Minisiteri ifite kugeza ubu ni uko nta bimukira benshi izi aho bari ku buryo abo ifite bo kohereza mu Rwanda ari bake.
Harimo kandi imbogamizi mu buryo bwo kubakura mu bigo bacumbikiwemo bagezwa aho bazafatira indege, bushobora gukomwa mu nkokora n’abigaragambya, ikirere kibi cyangwa abafite amasezerano yo gukurikirana indege cyangwa guherekeza abimukira bashobora guhagarika uwo murimo.
Byanavuzwe ko Minisiteri y’Umutekano ishaka gukoresha indege za Minisiteri y’Ingabo nk’uburyo bwo kwihutisha ibintu ariko igisirikare cyatangaje ko kidakozwa iby’uwo mugambi.
Indi mbogamizi ishingiye ku kuba u Rwanda rwaba rutiteguye neza bitewe n’uko nta banyamategeko bazafasha abimukira, icyakora amasezerano mashya ibihugu byombi byasinyanye mu kwezi gushize yari agamije kuziba ibyo ibyuho binyuze mu guha ingufu urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwongerwamo inzobere z’abacamanza no gutanga amahugurwa.
Umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza batoroka mbere yo gushyirwa mu bigo hitegurwa ko bazoherezwa mu bindi bihugu ukomeje kwiyongera bivuze ko kubohereza bishobora gutinda mu gihe umubare uhagije waba utaraboneka.
Yvette Cooper, ushinzwe gusesengura politiki muri Minisiteri y’Umutekano yabwiye The Telegraph ko hari ibibazo byinshi muri gahunda yo kohereza abimukira.
Yavuze ko ku ikubitiro hateganywaga abantu ibihumbi 17 ariko ubu benshi baburiwe irengero.
Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo u Bwongereza bwateguye bunashyira hanze umushinga w’itegeko uzemerera iki gihugu kohereza abimukira mu Rwanda.
Uyu mushinga w’itegeko washyizwe hanze nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, avuye i Kigali gushyira umukono ku masezerano mashya agenga ibijyanye no kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu gihugu cye binyuranyije n’amategeko.
Aya masezerano yari yarasinywe bwa mbere mu 2022 yongeye gusinywa kugira ngo asubize ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwayanenze ko adakurikije amategeko.
Rwavuze ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzajya basubizwa aho baturutse bahunga.
Aya masezerano mashya n’uyu mushinga w’itegeko byose bikoze mu buryo bukuraho izi mpungenge zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!