00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Besigye yasubijwe muri gereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 07:27
Yasuwe :

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr. Kizza Besigye, yasubijwe mu cyumba cye muri gereza ya Luzira nyuma yo kuva mu bitaro bya gereza, nk’uko umugore we Winnie Byanyima yabitangaje, avuga ko agifite intege nke cyane.

Byanyima yavuze ko Besigye yasubijwe muri gereza kandi ko bashiki be bari bamaze iminsi bamwitaho mu bitaro bya gereza na bo basabwe kuhava.

Ati “Nababajwe, ndarakaye kandi mfite impungenge. Kizza Besigye yasubijwe mu cyumba cye cya gereza, ndetse bashiki be bamwitagaho mu bitaro bya gereza basabwe kuhava.”

Byanyima yavuze ko Besigye akiri mu bihe bitoroshye by’ubuzima, ko agifite intege nke kandi ko akeneye kwitabwaho n’umuryango we, ashimangira ko imiterere ya gereza ishobora kudindiza gukira kwe.

Kugeza ubu, Urwego rushinzwe imfungwa muri Uganda ntirwari rwatangaza icyo rubivugaho cyangwa ngo rugire icyo ruvuga ku miterere y’ubuzima bwa Besigye.

Besigye yasubijwe muri gereza nyuma y’iminsi mike hasohotse raporo y’isuzuma ry’ubuzima bwe, yagaragaje ko agifite ubushobozi bwo gusobanukirwa amakuru ariko ko afite ikibazo cyo kuvuga no kwandika nyuma yo kugwa mu rukiko ku wa 29 Nyakanga.

Abaganga bagaragaje ko Besigye ashobora kumva no gusobanukirwa ibimubaho, ariko ko afite ikibazo cyo gutanga ibitekerezo akoresheje amagambo, ku buryo kugira uruhare rufatika mu rubanza rwe bishobora kumugora.

Abaganga basabye ko yakomeza gukurikiranwa n’inzobere mu bijyanye no kuvura ibibazo byo kuvuga, imikorere y’umubiri, imitekerereze n’imyakura.

Nubwo Besigye atitabiriye iburanisha kubera impamvu z’ubuzima, Umucamanza Emmanuel Baguma yanzuye ko urubanza ashinjwamo ibyaha bifitanye isano n’ubugambanyi rukomeza.

Winnie Byanyima yanenze uwo mwanzuro, avuga ko Umucamanza Baguma yirengagije imiterere y’ubuzima bwa Besigye akomeza iburanisha.

Raporo y’abaganga ntiyavuze ko Besigye adashobora kuburana, ariko yagaragaje ko ikibazo afite cyo gutanga ubutumwa gishobora kumubuza kugira uruhare rufatika mu rubanza.

Dr. Kizza Besigye w’imyaka 70 areganwa na Hajj Obeid Lutale na Kapiteni Denis Oola ku byaha bifitanye isano n’ubugambanyi. Bose bahakana ibyo baregwa.

Besigye yasubijwe muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages