00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigenda bite iyo ibyago bikomoka ku kazi bitumye umukozi areka akazi yakoraga?

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 30 April 2015 saa 11:23
Yasuwe :

Nyuma yo gusubiza ikibazo cyabajijwe n’umusomyi wa IGIHE ku gikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda igihe umukoresha atamenyekanishije impanuka ikomoka ku kazi , uyu munsi turasubiza undi musomyi wabajije uko bigenda igihe ibyago byo ku kazi bitumye umukozi atakaza akazi bya burundu nyuma yo kuba yari yarakize akabanza akagasubiraho mu gihe gito.

Ikibazo kiragira kiti “Iyo umuntu agize ibyago bikomoka ku kazi akavurwa agakira, ndetse agashobora no gusubira ku kazi, ariko akazagira ingaruka ziturutse kuri ya mpanuka akareka umurimo yakoraga, icyo gihe RSSB imugoboka gute?”

Nk’ibisanzwe igisubizo kiratangwa na Nsabimana James, Umuyobozi ushinzwe ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB.

Yagize ati “Umuntu agize impanuka, Muganga agateganya igihe ashobora gukirira, ndetse nawe akisubirira ku kazi. Ariko hashira igihe, nyuma y’umwaka nk’umwe akamugara kubera ingaruka za ya mpanuka akazi kakamunanira.

Icyo gihe ashobora gusubira kwa Muganga, bakongera bakamusuzuma, noneho bakagena igipimo cy’ubumuga bwe bakurikije uko bwiyongereye, bityo Ikigo cy’Ubwiteganyirize nacyo kikamugoboka.”

Nsabimana James, umuyobozi ushinzwe ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB

Yakomeje agira ati “Ibyo birateganije rwose, ku basanganywe ibipimo by’ubumuga. Ahubwo ndetse usibye n’uriya wumvise ubushobozi bwe ku kazi butangiye kuba buke, n’undi wese ashobora ku bwende bwe kongera kujya kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo agenzure ubumuga bwe.”

Nsabimana James avuga ko bishoboka ko n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize gishobora kubisaba umuntu uyu n’uyu igihe bibaye ngombwa, ariko nyuma y’imyaka itanu ikurikira itariki yakiriyeho, nta suzuma rishobora kubaho bisabwe n’ Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda u bwa cyo.

Ikindi kandi iyo habaye impaka ku kigereranyo cy’ubumuga budatezuka, nyir’ubwite ashobora gushyikiriza ikibazo cye Akanama karenganura gateganijwe mu mategeko agenga ubwiteganyirize nako kakifashisha Akanama k’Abaganga gashyirwaho na Minisitiri ushinwe Ubuzima kagacyemura impaka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages