Ni nyuma y’uko Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021, yagaragayemo ibibazo byinshi birimo ko ibigo byinshi byahombeje leta amafaranga menshi bitewe n’imicungire mibi, gufata ibyemezo bidakwiye, gutsindwa imanza, gusesagura n’ibindi.
Depite Munyangeyo yagize ati “Imishinga twemeza dukwiye kujya tuyinjiramo, tukavuga ngo aya mafaranga twohereje bimeze bite, iriya komite ishinzwe ishoramari rya leta yo yabihisemo ishingiye kuki? Bigiye kuba ngombwa ko twinjira mu kazi ka tekiniki gahambaye ariko amaherezo niho bigana.”
Yongeyeho ko niba gahunda ya NST1 yo kwihutisha iterambere ishigaje umwaka umwe n’igice ikaba igeze kuri 45% nyamara byarifuzwaga ko izaba igeze kuri 80% ishyirwa mu bikorwa bigaragaza ko imikorere mibi mu by’imicungire y’umutungo idindiza imishinga y’igihugu.
Ati “Ubujura bwinshi […], niba ari ingando zihe tugiye kunyuzamo abantu, niba niba ari amadini,…amadini arahari ariko ikibazo ubanza dukwiye kongera tugafata izindi ngamba zihariye.”
Yanavuze ko hakwiye kumenyekana impamvu hari inzego nyinshi zifite abayobozi b’agateganyo no kuba hari izifite abagize inama z’ubutegetsi batuzuye.
Ati “Twari dukwiye kubireba tukamenya impamvu yabyo. Hari nk’Inama y’Ubutegetsi nzi imaze imyaka umunani ituzuye.”
Depite Rutayisire Georgette, yavuze ko bitumvikana ukuntu ibaruramari rikorwa, ashingiye ku kuba hari aho byagaragaye mu nzego 27 ko leta isabwa kwishyura miliyari 2,9 Frw no kwishyurwa arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ariko hakaba nta mpapuro zisobanura ibyo byose.
Ati “Ubundi izi miliyari bazibonye bate kandi nta mpapuro zibigaragaza.Leta igomba kwishurwa miliyari zirenga eshatu mu nzego 14 bakavuga ngo nta mpapuro ziyasobanura, uwo mubare bawukuye he?”
Ku bijyanye n’imishinga yadindiye, PAC yasobanuye ko yasanze ibigo bitarabashije kuyikurikirana ariko Depite Rutayisire ntiyumva uko umuyobozi w’ikigo gifite imishinga ibura gikurikirana.
PAC yasabye ko ibigo, inzego n'imishinga byagaragaje amakosa akomeye mu by'imicungire y'imari n'umutungo, byakurikiranwa n'Ubushinjacyaha ariko hari n'ibyasabwe gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bitandukanye.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabwe kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite gahunda Rwanda Housing ifite yo gukemura ibibazo byagaragaye mu gukodeshereza ibigo bya leta aho bikorera hitawe ku gufasha leta kubona inyubako zabyo bwite, ibi bigakorwa bitarenze amezi atatu.
Yasabwe no kugaragaza gahunda yo gusana no kuvugurura inganda zitunganya amazi zishaje n’izangiritse zirimo urwa Gihengeri muri Nyagatare na Gicumbi na Rwasaburi mu Karere ka Ngoma bitarenze amezi atatu.
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabwe kugararariza Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite gahunda yo gukemura ibibazo biri mu mushinga wa Gako Meat birimo ibigaragara mu bikorwaremezo by’imihanda, ubukererwe mu bikorwa byo kuhira n’ibagiro hagamijwe kugera ku ntego zawo bitarenze amezi atandatu.
Hari na none ibibazo byagaragaye mu mushinga wa PASP warangiye usize ibyuho birimo kutishyuza inguzanyo zahawe abagenerwabikorwa b’uyu mushinga, imishinga yatewe inkunga ikaba idakora hamwe n’ibikorwaremezo bidakoreshwa bitarenze amezi atandatu
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabwe kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, uburyo RSSB iteganya gukoresha ubutaka ifite hirya no hino mu gihugu imaze igihe itabyazwa umusaruro bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu. Yasabwe no gusobanura gahunda yo kwihutisha irangirzwa ry’imishinga yagize ubukererwe bukabije harimo n’umushinga wa Batsinda Investment bitarenze amezi atandatu.






Ibitekerezo 0