Bimenyimana atuye mu Kagari ka Rwabutenge, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro akaba yarafatiwe mu biyobyabwenge yatangiye gukoresha agifite imyaka 13.
Mu buhamya bwe avuga ko yanywaga urumogi n’inzoga zitemewe n’amategeko kuva akiri muto, ajyanwa Iwawa amaze kugira imyaka 21, ni ukuvuga ko yabimazemo imyaka irindwi.
Avuga ko yavuye Iwawa amaze kugororwa ndetse yarahigiye n’imyuga itandukanye irimo ubwubatsi ariko agira ingorane z’uko nta muryango yari afite, bituma asubira mu buzima bwo mu muhanda.
Ngo yaje kwakirwa n’Umuryango witwa HOPEthiopia Rwanda, wamucumbikiye amezi atandatu, umutegura kujya mu buzima busanzwe, bikaba ari byo byamufashije kugeza ubu.
Uyu muryango wita ku bana bavuye Iwawa ukabatunga amezi atandatu, ukabashakira akazi ndetse ukabigisha kuzigama amafaranga babona, ukanabaha ibikoresho by’ibanze byo gutangira ubuzima iyo ubacukije.
Asobanura imibereho ye muri uyu muryango Bimenyimana yagize ati “ Nkigera muri uyu muryango badushakiye akazi hamwe na bagenzi banjye dukora mu gakiriro ka Kicukiro, dukora akazi ko guhereza abafundi, babonye dufite ubumenyi, baduha ak’ubufundi. Amafaranga twabonaga twayabyaje umusaruro, badusezereye baduhaye ibikoresho by’ibanze byo gutangira ubuzima.”
“Nyuma yo gusezererwa namaze amezi atandatu mu buzima bw’ingaragu, nyuma mbagezaho igitekerezo cy’uko mfite inshuti bankorera ubukwe mba mu bukode, ubu hashize imyaka itatu mbana n’umugore dufitanye umwana umwe. Nakomeje gutera ibiraka mbona amafaranga yo kwiyubakira inzu yo kubamo. Akazi k’ubufundi nakoraga gahagaze nashatse amafaranga ninjira muri koperative y’abanyonzi, ubu ni byo nkora uyu munsi.”
Bimenyimana avuga ko ubuzima bubi yabayemo mu muhanda yabutewe no kutumvira inama yagirwaga agasaba abafite imyigenzereze nk’iyo yahozemo kwitandukanya na yo bakarangamira iterambere ry’ahazaza.
Ati “Abatugiraga inama bari benshi ariko kuzikurikiza byari ingorabahizi; njye nabashije kubivamo ariko haracyari abandi babirimo. Inama nabagira ni ukureka imigenzereze mibi bagatekereza ku iterambere n’ahazaza habo.”
Usibye urubyiruko rwavuye Iwawa HOPEthiopia Rwanda ifasha n’abagore bahoze mu buraya n’abakobwa bataye amashuri ukabigisha imyuga yiganjemo ubudozi muri porogaramu imara umwaka umwe, ukababumbira mu makoperative aho bashobora guhindura ubuzima bwabo nk’uko byatangajwe na Asiimwe Ronald uwuhagarariye mu Rwanda. Kuri ubu ucumbikiye 23 bavuye Iwawa ukaba umaze gucutsa abatari bake mu byiciro birindwi.
Kuri uyu wa Gatandatu, uyu muryango wateguye isiganwa ryo kwiruka ryatanzwemo ibikombe, imidari n’ibihembo by’amafaranga kuri batatu ba mbere mu byiciro by’abakuru, abana n’abagore, yabereye mu Murenge wa Gahanga.
Yari yateguwe mu rwego rwo gutera imbaraga uru rubyiruko no kwigisha abaturage uko bakwiye kubana na rwo bakirinda kuruha akato nk’uko byakunze kugaragara.



















TANGA IGITEKEREZO