Inama y’Umushyikirano iteganyijwe ku nshuro yayo ya 12 ku wa 18 - 19 Ukuboza 2014 , ikazayoborwa na Perezida Paul Kagame , izaha amahirwe yo kubaza ibibazo abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu gihugu harimo na Perezida ubwe, Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yacyo.
Iyi nama ngarukamwaka iba igamije guhuza abaturage n’abayobozi bakaganira ku cyateza imbere igihugu bagatanga ibitekerezo bitandukanye, by’Abanyarwanda bari mu bice bitandukanye by’igihugu.
Uyu mwaka byumwihariko hazaganirwa ku bibazo byugarije imiryango nyarwanda hagendewe ku nsanganyamatsiko rusange iragira iti "Ikerekezo kimwe, twongere Imbaraga."
Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Venantie Tugireyezu avuga ko Inama y’Umushyikarano izitabirwa n’abarenga 1,000 , naho urubyiruko rw’ Abanyarwanda bagera ku 2,000 bakitabira ihuriro ryiswe Youth Connekt Convention bakabasha gukurikirana Ibikorwa by’inama y’Igihugu y’Umushyikirano hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Sitade Nto i Remera.
Kimwe n’abandi Banyarwanda, abakobwa bafite amashyushyu yo kuganira na Perezida bakamubaza kuri gahunda za Leta zabashyiriweho no ku cyakorwa kuri bimwe mu bibugarije.
Muri uyu mwaka, Ni Nyampinga yaganiriye n’abakobwa batandukanye, uhereye ku bakene kugeza ku bakobwa bikorera n’abayobozi b’iki gihugu. Nyuma yo kuganira nabo, twabonye akamaro ko guha abakobwa umwanya wo gutanga ibitekerezo mu nama y’igihugu y’Umushyikirano. Ntabwo ari abakobwa gusa bifitiye akamaro, ahubwo no ku buyobozi bw’iki gihugu. Tukaba dufite ibibazo 3 dushaka kuzabaza mu nama y’igihugu y’umushyikirano y’uyu mwaka:
Benigne Mugwaneza:
Ni igiki guverinoma y’u Rwanda ikora mu guha ubushobozi abana b’abakobwa no kubafasha kwihangira imirimo, cyane cyane iyo barangije amashuri y’imyuga?
Sarah Duhimbaze:
Guverinoma ifite uruhe ruhare mu “Kwigira” k’umwana w’umukobwa?
Ritha Marie Clarisse Bumwe:
Hari ikibazo cyihariye cyo gucuruza abana b’abakobwa, aho usanga akenshi abakobwa n’abagore bacuruzwa kubera ubukene, ubujiji ndetse n’ababashuka, babizeza kuzabaha akazi hanze y’u Rwanda.
Byashoboka ko hashyirwaho umurongo wa telefoni utishyurwa abantu bazajya bahamagaraho ku byerekeye iki kibazo? Ibi bizatuma hatangwa amakuru ahagije kuri ubu bugizi bwa nabi ndetse no kwizera ko ababukora bajyanwa imbere y’ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO