00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo u Rwanda rwabonye mu mashini z’ibyihebe muri Mozambique

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 December 2022 saa 03:40
Yasuwe :

Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko gukemura ikibazo cy’iterabwoba muri Mozambique bisaba ubufatanye bw’inzego nyinshi, kuko bimwe mu bimenyetso byafashwe byagaragaje ko ikibazo gikomeye kurusha uko cyatekerezwaga mbere.

Prof Nshuti yabitangaje kuri uyu wa Gatanu i Abu Dhabi ubwo hafungurwaga inama ya 15 yigaga ku miyoborere izwi nka World Policy Conference.

Prof Nshuti wagarutse cyane ku ruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi, yavuze ko hakeneye ubufatanye bwa buri wese no kumva neza mbere na mbere imiterere y’ikibazo.

Yatanze urugero rw’ubutabazi inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri gutanga muri Mozambique mu guhashya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda rwoherejeyo inzego z’umutekano muri Nyakanga 2021 nyuma y’uko ibyihebe byigaruriye uduce twinshi tw’iyo ntara, abaturage bamwe bakicwa abandi bakava mu byabo.

Muri Cabo Delgado hamaze kugera abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda basaga 2500, bafatanya n’inzego za Mozambique n’iz’Umuryango uhuza ibihugu by’Amajyepfo ya Afurika, SADC.

Prof Nshuti yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rujya muri Mozambique, icya mbere rwakoze ari ukwiga inkomoko nyayo y’ikibazo.

Ati "Ikindi kintu tubanza kwigaho ni amateka ashingiye kuri politiki y’ikibazo tugiye gukemura. Ntabwo twegura imbunda zacu ngo tujye aho tubonye, tubanza kwicara iwacu tugasesengura neza ikibazo. Amateka y’iki kibazo ni ayahe? Iyo tutabyumva neza ntabwo dutabara, niko dukora."

Yakomeje avuga ko umusanzu w’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique watangiye gutanga umusaruro kuko abaturage batangiye gutaha, nubwo ikibazo kitarakemuka burundu.

Ati "Sinavuga ko uyu munsi ikibazo cyakemutse ariko nibura cyaragabanyutse. Icyo nshaka kuvuga ni uko ubwo butabazi bukwiriye gutangirwa ku gihe. Ikindi ni uko ubutabazi bugomba kuba bujyanye n’ikibazo gihari."

Yongeyeho ati "Kubanza kumva neza ikibazo ni ingenzi cyane kuko akenshi dukemura ingaruka aho gukemura icyateye ikibazo. Akenshi iyo urwanyije ingaruka aho kuba umuzi w’ikibazo, amahirwe menshi ni ay’uko utagera ku muti wa nyawo."

Ibimenyetso byagaraje ko ikibazo gikomeye cyane

Ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga muri Mozambique, zabanje guhangana n’ibyihebe zibivana mu birindiro bitandukanye byari bifite. Kuri ubu ibyihebe byinjiye mu mashyamba ya Cabo Delgado, mu gihe ingabo z’u Rwanda zikibikurikirana.

Mu duce ibyo byihebe byagiye bivamo, hasanzwe ibikoresho birimo nka mudasobwa, telefoni, inyandiko n’ibindi byatanze amakuru yisumbuye ku mikorere n’ubufasha bahabwa.

Prof Nshuti yavuze ko bamaze gusesengura ayo makuru, basanze ikibazo gikomeye kurusha uko babitekerezaga mbere.

Ati "Ubwo twafataga za mudasobwa zabo, inyandiko z’amateka n’ibindi, twaje gusanga ikibazo gikomeye kurusha uko twagikekaga. Amafaranga bakoresha ntabwo aturuka muri Afurika, bahabwa amafaranga n’abantu bo hanze binyuze mu nzego zimwe na zimwe muri Afurika. Twabikuyemo isomo nk’igihugu, turi gukorana na SADC n’ingabo za Mozambique kugira ngo tubashe gukemura ikibazo."

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko impamvu u Rwanda rwongereye ingabo muri Mozambique, ari uko abakora iterabwoba bagendaga bahindura amayeri.

Ati "Byagaragaraga ko rero abakora iterabwoba bo muri Mozambique bagiye bimuka bikava aho twakoreraga bakajya ahandi. Twumvikanye na Mozambique ko tugiye kubakurikirana aho bari. Ahongaho. Ni byo tugiye gukora."

Icyakora, Prof Nshuti yavuze ko igisubizo cya gisirikare atari cyo gusa gikemura ibibazo nk’ibi byaturutse ahanini ku bwivumbure bw’abaturage.

Ati "Dukwiriye no gukemura ikibazo cy’iterambere ry’abaturage. Nitubasha kubikora, nibwo twakwizera ko ikibazo kizarangira burundu. Abantu barasubira mu byabo, ariko se barajya mu rugo gukora iki? Nibyo umuryango mpuzamahanga ukwiriye gufasha."

Ubu buryo bwo gusesengura ikibazo mbere no gukorana kw’inzego, Prof Nshuti avuga ko aribyo bikenewe ngo ibibazo by’umutekano muke bigaragara hirya no hino ku Isi bikemuke, by’umwihariko muri Afurika.

Prof Nshuti Manasseh yavuze ko ikibazo cy'umutekano kidakemurwa n'imbunda gusa, hakenewe n'uburyo buryo butuma abaturage bagira imibereho myiza
Prof Nshuti Manasseh aganira na bamwe mu bitabiriye inama
Hagaragajwe ko mu gukemura ikibazo cy'umutekano, haba hakenewe ko ubutabazi butangirwa igihe kandi ikibazo ikabanza gusesengurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages