Cyitabiriwe n’abihaye Imana barimo na Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Harolimana Vincent, inzego bwite za Leta n’abandi.

Abitabiriye bishimiye gutangira umwaka bashima Imana, baba abasengeri muri Kiliziya Gatolika n’abandi.

Ishimwe Liliane asengera mu itorero rya EAR yagize ati “Twari tuzi ko abagatolika baririmba ibintu bituje ariko twacinye akadiho bihagije! Urabona ko icyumba cyabaye gitoya ari ibishobotse bajya nko muri stade hagari ku buryo n’umugenzi ashobora gutambuka akagira amatsiko.”

Alexandre Nkurikiyimana na we ari mu bitabiriye iki gitaramo, yavuze ko ari ubwa mbere habaye igitaramo nk’iki muri aka karere.

Ati “Ni ubwa mbere mbonye igitaramo nk’iki mu karere ka Musanze, ntaho bitaniye na Kigali. Ibitaramo nk’ibi byagakwiriye kuba kenshi kuko uyu mujyi ni uw’ubukerarugendo, mbese abantu baje gusura ibirunga bakaba bashobora kwitabira ibitaramo nk’ibi byuje umuziki mpuzamahanga.”

Nsengiyumva w’imyaka 75 , umwe mu bashinze iyi Korali mu mwaka wa 1984, akanayibera umuyobozi imyaka isaga 15, yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu iterambere ryayo.

Dr. Uwamahoro Jean Claude uyobora iyi Korali yavuze ko bateguye igitaramo cyinjiza abaturage mu mwaka mushya, bagamije kwifuriza Abanyarwanza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.

Ati “Ntabwo twatekerezaga ko abantu badusaba gukorera muri stade; ariko kuba icyumba cyuzuye byadushimishije n’ubwo tutanezezwa n’uko bamwe bakurikira igitaramo batisanzuye ariko nyine iyo umuntu ari gutera imbere bisaba kwagura amarembo.”

Yakomeje agira ati “Birashoboka ko twakora igitaramo kabiri mu mwaka, turasaba abafatanyabikorwa ko badushyigikira mu bikorwa byacu natwe tukabafasha kwamamaza ibikorwa byabo.”

Iki gitaramo cyari cyiganjemo indirimbo ziri mu ndimi nya Afurika, izihimbaza Noheri n’umwaka muhire by’umwihariko indirimbo za Karahanyuze.

Bahimbawe muri iki gitaramo, bacinya akadiho
Bahimbawe muri iki gitaramo, bacinya akadiho
Abana babo bafashijwe kwinjira mu mwaka mushya
Abana babo bafashijwe kwinjira mu mwaka mushya
Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Musanze bari bitabiriye iki gitaramo
Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Musanze bari bitabiriye iki gitaramo
Ab'i Musanze baatangiye umwaka bacinya akadiho banasenga
Ab'i Musanze baatangiye umwaka bacinya akadiho banasenga
Korali Ishema Ryacu ya Kiliziya Gaturika muri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri yaririmbye  umuziki w'umwimerere
Korali Ishema Ryacu ya Kiliziya Gaturika muri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri yaririmbye umuziki w'umwimerere
Iyi Korali yashimiwe uruhare igira mu gususurutsa abatuye Musanze
Iyi Korali yashimiwe uruhare igira mu gususurutsa abatuye Musanze
Musenyeri Harolimana yashimiye abateguye iki gitaramo
Musenyeri Harolimana yashimiye abateguye iki gitaramo