Ibi uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa 30 Ukuboza, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga buzamara ukwezi bugamije gukangurira abaturage kurwanya ruswa no guharanira guhabwa serivisi inoze (Citizen Service Charter), ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zitandukanye.
Ingabire yashimye imikoranire myiza igaragara hagati y’umuryango ayoboye na Polisi y’u Rwanda, akemeza ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro ugaragara.
Gusa uyu muyobozi avuga ko bigoye kuvuga ko ruswa yacika ariko ko ubukangurambaga buzagabanya umubare w’abatanga ruswa cyane bitewe n’uko abenshi bayitanga kubera ko baba badasobanukiwe icyo bagombwa.
Ati “Biragoye kuvuga ko ruswa yacika burundu. Rimwe na rimwe iyo ushaka serivise atayihawe neza niho usanga ashobora gutanga ruswa, usanga ari ubujiji n’imyumvire iri hasi cyangwa gushaka ibitemewe n’amategeko no kubishakira ahatariho.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abanyarwanda uburenganzira bwabo barushaho kubakira neza no kubaha ibyo bifuza.
Ati “Ubu bukangurambaga bukubiyemo uburenganzira, inshingano n’ububasha bituma turwanya ruswa, tukakira neza abatugana kandi tukabaha serivisi nziza nk’uko biri muri gahunda ya Leta.”
IGP Emmanuel Gasana avuga ko ubu bukangurambaga buzagezwa ku masitasiyo yose ya polisi no mu mirenge kugira ngo buri muntu wese amenye uburenganzira bwe.
IGP Gasana kandi yashimangiye ko gutanga neza serivisi bigabanya icyaha by’umwihariko ruswa, ndetse ko itegeko rihana ruswa ritareba ingano yayo.
Ati “Birazwi neza ko gutanga servisi nziza bigabanya icyaha cyane icya ruswa, tukanavuga ko kizira gutanga ruswa cyane ku mupolisi. Yaba igiceri cya 100, miliyoni 10, birazwi ko umupolisi uyakiriye yirukanwa nta nteguza.”
Umwanzuro wa gatanu w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2016 ukangurira abatanga serivise kuzinoza ndetse uwazihawe nabi akabyanga ndetse akanabigeza ku bo bireba.
Ugira uti ’gukomeza kunoza imitangire ya Servisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe’.



















TANGA IGITEKEREZO