00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birantega muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge i Nyamagabe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 4 October 2023 saa 08:12
Yasuwe :

Bamwe mu batuye Akarere ka Nyamagabe baravuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bimaze iminsi bigaragara aho batuye, bagasaba ko byahagurukirwa ndetse abaturage bakarushaho kwigishwa akamaro ko kubumbatira ubumwe.

Ibi babigarutseho ku wa 2 Ukwakira 2023,ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kuzirikana ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, byabereye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe.

Muri uyu mwaka wa 2023,mu bihe bitandukanye mu murenge wa Mbazi hagiye hagaragara ibikorwa bitandukanye bibangamira ubumwe birimo uwarokotse watemewe ibiti bya macadamia ndetse n’inzu yasenywe nyuma yo gutahura ko aho yubatse hari imibiri y’abazize Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand yavuze ko bi bikorwa biziye igihe kuko muri aka karere hagaraye icyuho mu bumwe n’ubwiyunge.

Ati “kuva mu kwezi kwa Gashyantare kugeza ubu, mu Murenge wa Mbazi gusa twabonye ibimenyetso byerekana ko dukeneye kongera imbaraga mu bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Muri icyo gihe nababwiye haruguru, tumaze kubona imibiri isaga 15 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kandi imyinshi muri yo ikaboneka bidaturutse ku makuru yatanzwe, ahubwo biturutse mu bikorwa by’ubwubatsi bigenda bikorwa’’.

’’imibiri itandatu muri yo yabonetse mbere y’ukwezi kwa Kamena, nyuma yaho hamaze kuboneka isaga icyenda kandi ibikorwa byo gushakisha indi birakomeje.”

Meya Niyomwungeli yakomeje avuga ko atari muri Mbazi gusa kuko no mu Murenge wa Kibirizi hari ahaketswe imibiri yubakiweho inzu muri iyi minsi bakaba bakiyishakisha.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukoresha uku kwezi bakaganira bashashe inzobe kugira ngo banagure ubumwe muri bo.

Ni nabyo bamwe abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko ari ibintu bihangayikishije, kuko kuba hashize imyaka 30.

Bimenyimana Félicien uri mu batuye mu Murenge wa Mbazi yavuze ko kuba bakibona imibiri ku gasozi kandi bitavuye mu makuru y’abari bahari Jenoside iba ari igitotsi mu bumwe.

Ati “kubona imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku gasozi, kugeza ku munsi wa none batari bigeze bagaragazwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro kandi bamwe baba bazi aho bari ni ikibazo. Kandi amakuru turi kubona ni uko hari n’ababigizemo uruhari kugeza n’uyu munsi batarakurikiranwa.”

’’kuba itaboneka bivuye mu bushake bw’abatanga amakuru babizi banabibonye ni byo dushingiraho tuvuga ko bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.”

Musabyimana Anathalie, ukuriye AVEGA-Agahozo mu Karere ka Nyamagabe akaba n’umuturage w’Umurenge wa Mbazi nawe avuga ko hakenewe kongera imbaraga mu kurushaho kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu baturage kuko ibimaze iminsi bigaragara byabateye impungenge.

Ati ’’kubona mu myaka 30 Jenoside ihagaritswe tukibona imibiri, nta makuru atanzwe ari ukubera Imana ni ikibazo. Burya amaraso y’inzirakarengane arataka, Imana ikabasha kuyerekana.”

’’biratangaje kubona nk’umuturage watemewe makadamiya yari yaratanze imbabazi ku baturage bose, ndetse hari n’abaturage batishoboye muri Mbazi yishyuriraga mituweli, yatangaga akazi, imirima ye bayihingaga n’ibindi. Ibi jye mbifata nko gukomeza kubiba ingengabitekerezo ya jenoside no kuyipfobya’’.

Giverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abaturage kwirinda icyasubiza inyuma intambwe y’ubumwe imaze guterwa, bakarushaho gukora ibikorwa byiza bibanisha neza abanyarwanda.

Ati ’’ndabasaba ko uku kwezi mwakwifashisha musuzuma inzitizi z’ubumwe zigihari mu midugudu hagamijwe gusigasira ibyagezweho. Bavandimwe, usanga dutuye ku mudugudu, harimo n’abari bawutuyemo na mbere bazi na bagenzi babo bazize jenoside bari bawutuyemo.

’’Birakwiye rero ko twicara tukavuga tuti uyu musozi wari utuyeho runaka na runaka, baguye aha n’aha, imibiri yabo twarayibonye irashyingurwa. Uyu uzabe umwanya mwiza ko wo gucoca ibibazo byose bikibangamiye ubumwe mu midugudu yacu.”

Umuyobozi muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne yavuze ko ibikorwa by’ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bigamije kunganira no gushimangira ibikorwa bya Ndi Umunyarwanda.

Biteganyijwe ko uku kwezi kwatangijwe hirya no hino kuzarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro ku nzego zinyuranye mu gihugu cyose.

Abatuye mu Murenge wa Mbazi muri Nyamagabe bahanganyikishijwe n'ibikorwa bihembera urwango bimaze iminsi bihagaragara bakifuza ko byacika
Abayobozi mu nzego zose ndetse n'abahoze ari abayobozi basabwe kugira uruhare rugarara muri uru rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abaturage kwicara mu midugudu nk'abantu baziranye bagacoca ibibazo byose biharangwa kuko ari byo bizabageza ku budaheranwa bwuzuye
Uwacu Julienne yavuze ko ibikorwa by’ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bigamije kunganira no gushimangira ibikorwa bya Ndi Umunyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages