00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenda bite umwana w’umuhungu utagejeje imyaka 18 ateye inda umukobwa uyirengeje?

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 8 January 2016 saa 08:26
Yasuwe :

Ni kenshi mu Rwanda ndetse no ku isi nzima humvikana amakuru n’ingero z’abasore cyangwa abagabo bateye inda abana b’abakobwa batarageza imyaka 18, ndetse bakabihanirwa nkuko amategeko abiteganya.

Ibi benshi babigenderaho bakibaza uko byagenda igihe umugore cyangwa umukobwa yatewe inda n’umwana w’umuhungu uri munsi y’imyaka 18, kandi we ayirengeje.

Twifashishije abanyamategeko batandukanye, twashatse kumenya niba uwo mwana w’umuhungu utujuje imyaka 18 y’ubukure afite uburenganzira bwo kurengerwa n’amategeko, uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina akabihanirwa nkuko ku bagabo n’abasore bigenda.

Abanyamategeko bavuga ko ubusanzwe ibi bifatwa nk’icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 190 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, isobanura ko ‘gusambanya umwana’ ari imibonano mpuzabitsina yose ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Muri iki gitabo kandi, ingingo ya 191, ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

Kuri iyi ngingo, umunyamategeko Maurice Munyentwari yabwiye IGIHE ko umugore cyangwa umukobwa ufite cyangwa urengeje imyaka 18, atewe inda n’umwana utarayigeza, iri tegeko ryamuhana kuko ritarobanura.

Yagize at “ Biramutse bibayeho ko umwana w’umuhungu utarageza imyaka 18 atera inda umukobwa cyangwa umugore uyifite cyangwa uyirengeje, nta kindi kigendeweho, umukuru aba yashutse umuto kuko mu mategeko nta cyemezo cyo kwihitiramo gukora imibonano mpuzabitsina aba yakifatira.”

Munyentwari avuga ko igihano cyahabwa umuhungu wasambanyije umukobwa utagejeje imyaka y’ubukure, kingana n’icyahabwa umukobwa wabikoreye umuhungu nkuko amategeko abiteganya.

Mu ruhame, gusanga umukobwa cyangwa umugore yasambanyije umwana w’umuhungu utaruzuza imyaka 18 akamutera inda ni imbonekarimwe muri sosiyete Nyarwanda.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Emmanuel Itamwa, yavuze ko iki cyaha kigaragara cyane ku bagabo basambanya abana bataruzuza imyaka y’ubukure bakabatera inda.

Yagize ati “Ibyo byaha ntabwo bikunda kubaho muri sosiyete y’isi, ni imbonekarimwe. Urebye abagabo nibo bakunda kubikora.”

Polisi y’igihugu nayo yemeza ko iki cyaha kidateje inkeke mu Rwanda, kuko nk’umwaka ushobora kurangira nta muntu kigaragayeho.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko n’iyo iki cyaha kigaragaye, ugisanga mu bashinzwe kurera abana.

Itegeko rihana kimwe umukobwa cyangwa umuhungu mukuru wasambanyije umwana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages