00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biryogo : Bamuketseho kwiba telefoni bayoberwa aho ayihishe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 9 December 2013 saa 07:53
Yasuwe :

Umusore uzwi ku izina rya Amani ukora umwuga w’ubukanishi ahitwa Tarinyota mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, ku wa gatandatu tariki ya karindwi Ukuboza uy mwaka (wa 2013) yashinjwe ubujura bukomeye n’inzego z’ibanze nyuma y’aho afatiwe yibye umukobwa witwa Delphine telefoni igendanwa.
Ubu Amani yafashwe n’ubuyobozi bunamujyana kumufunga kuko atatanze telefoni kandi ibimenyetso bimuhamya ko ari we waba yarayibye. Umuyobozi w’umudugudu wa Gabiro (…)

Umusore uzwi ku izina rya Amani ukora umwuga w’ubukanishi ahitwa Tarinyota mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, ku wa gatandatu tariki ya karindwi Ukuboza uy mwaka (wa 2013) yashinjwe ubujura bukomeye n’inzego z’ibanze nyuma y’aho afatiwe yibye umukobwa witwa Delphine telefoni igendanwa.

Ubu Amani yafashwe n’ubuyobozi bunamujyana kumufunga kuko atatanze telefoni kandi ibimenyetso bimuhamya ko ari we waba yarayibye. Umuyobozi w’umudugudu wa Gabiro Munyengabe Saidi, yabwiye IGIHE ko impamvu uyu musore badashobora kumurekura ari uko yanze gutanga telefoni yibye mu gihe icyaha kimuhama bitewe n’ibimenyetso bitangwa n’abaturage. Ati “Ikintu nakubwira uyu muziho ko ari mu bantu bataka imodoka hano muri Tarinyota, gusa mu kunywa ibiyobyabwenge arakaze kuko anywa za ’mugo’ Heroine n’ibimogi kandi biragaragarira buri wese ko ari we wayibye ndetse si rimwe yibye.”

Munyengabe akomeza avuga ko muri aka gace ka Tarinyota kubera guhurirwamo n’abantu batandukanye karimo n’ abajura benshi kuko n’imodoka iyo ihahagaze umunota umwe ihita yibwa bimwe mu bikoresho byayo.

Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga atya, ikigaragara ni uko uyu musore Tariki ya gatanu Kanama uyu mwaka yari yafatanywe ikiyobyabwenge cya mugo n’abandi basore babiri n’ubuyobozi bw’Akagari ka Biryogo ndetse banagezwa mu maboko ya Polisi.

Amani ushinjwa ubujuru we yabwiye IGIHE ko arenganywa kuko atigeze yiba telefoni ndetse atigeze yegera n’uwo mukobwa cyangwa ngo yinjire mu iduka yari arimo (umukobwa). Yagize ati “ arambeshyera , arambeshyera rwose kuko sinigeze ninjira muri ririya duka kandi sinigeze mwegera pe! Ni na bwo nkimubona kandi birantangaje uburyo ari njye ahisemo akambeshyera gutya.”

Delphine wibwe telefoni yemeza ko uyu muhungu ari we wamwibye kuko yamwegereye amwikubaho ariko ahakana ko batanabonanye. Ati “ni we unyibye kandi nta munota ushize gusa nyobewe aho ayihishe kuko hari undi umwe bari kumwe mukurikira mubwira ko anyibye .“

Yakomeje agira ati “ ninjiye mu duka atangira kumbyiga cyane sinamwitaho kuko sinakekaga ko yanyiba ariko nkaba numvise ikintu gisa nkaho kinyeganyeza umufuka wanjye sinabyitaho naho kwari ukuboko kwe kw’ibumoso yakozagamo naho ukundi kw’iburyo yagukoreshaga asaba intore ariko anagakoresha anjijisha. Ikinyemeje ko ari we ni uko ubu nonaha yemeye ko yahageze kandi mbere yahakanaga.”

Telefoni yibwe ni iya sosiyete Airtel. Igura ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda, icyakora uwayibwe ngo ntashobora kuyireka kuko hari byinshi yamufashaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages