Abakorera n’abahahira mu isoko rya Biryogo bahangayikishijwe no kutagira ubwiherero rusange (imisarani), nyuma yaho hashize igihe ubwari buhari bwaruzuye.
Kubera ikibazo cyo kubura ubwo bwiherero, abakorera muri iri soko n’abarihahiramo, igihe bakubwe bajya gutira abatuye hafi y’isoko.
Umwe mu bacururiza muri iri soko, Ishimwe Ange, yabwiye IGIHE ko kuva mu myaka ibiri yose amaze ahacururiza, ubwiherero buhari bwari bwaruzuye. Ubu ngo iyo umukiriya abumubajije ahita amubwira ko yajya kubutira mu baturiye isoko, kuko na we ariho abukura.
Yagize ati “Hashize igihe kinini nta bwiherero rusange buri muri iri soko, iyo muri twe n’abakiriya bacu dushatse kwiherera, tujya gutira mu baturiye hafi y’isoko byarimba bakanabutwima. Igihe bamwe babubuze bashaka aho bakwihengeka.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kirimo gushakirwa umuti. Yagize ati “Ubuyobozi bw’akarere hari abo bwashinze icyo kibazo. Kirimo gushakirwa umuti.”
Isoko rya Biryogo rihereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Biryogo. Ubwiherero bwaryo bwaruzuye maze burakingwa, abarikoreramo n’abahatuye barifuza ko babona ubundi bwiherero bwabafasha, bukagira n’uruhare mu isuku yaho.



















TANGA IGITEKEREZO