00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biryogo: Kutamenya amategeko y’umuhanda byatumye umunyegare agongana n’imodoka

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 30 January 2015 saa 01:17
Yasuwe :

Kutamenya amategeko y’umuhanda kwatumye Tharcisse Karenzi w’imyaka 30 wari utwaye igare, agongana n’imodoka maze arakomereka bikomeye.
w’imyaka 30 uvuka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, wari utwaye igare, maze arakomereka bikomeye.
Karenzi uvuka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo yagonze imodoka kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Mutarama 2015, ubwo yari mu muhanda ava kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, akayobera mu muhanda (…)

Kutamenya amategeko y’umuhanda kwatumye Tharcisse Karenzi w’imyaka 30 wari utwaye igare, agongana n’imodoka maze arakomereka bikomeye.

w’imyaka 30 uvuka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, wari utwaye igare, maze arakomereka bikomeye.

Karenzi uvuka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo yagonze imodoka kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Mutarama 2015, ubwo yari mu muhanda ava kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, akayobera mu muhanda w’icyerecyekezo kimwe (Sens Unique), unyurano imodoka ziva mu Mujyi.

Karenzi yahise ahabwa ubutabazi bw'ibanze

Ababonye iyo mpanuka iba, batangarije IGIHE.com ko igare Karenzi yari atwaye, ryagenderaga ku muvuduko ukabije, bakemeza ko kuba atapfuye ari amahirwe yagize kuba yagonze imidoka uwari uyitwaye yamubonye mbere agahagara.

Amani Bizimana yagize ati “Shoferi yamubonye kare ko ayobye ahita afata feri undi akubita mu kirahuri, ahita agwa hariya n’aho ubundi yari kuba yamaze gupfa kare”.

Yakomeje avuga ko impamvu y’iyi mpanuka ari uko uyu musore bigaragara ko atari azi amategeko y’umuhanda cyangwa se atari amenyereye mu Biryogo, kuko nta muntu ushobora kuba avuye kuri Stade regional ngo ace mu muhanda wo kwa Mutwe.

Niyigaba Erneste umushoferi wari utwaye imodoka yagonganye n’igare na we yemeza ko ari amahirwe yagize, kuko uyu musore yari kuhasiga ubuzima.

Ati “ Yagize amahirwe kuko iyo mba mfite umuvuduko byari gukomera. Amahirwe ni uko namubonye mpita mpagarara, we akubita muri iki kirahuri n’aho ubundi yari kuba yapfuye”.

Imodoka yagonzwe n'igare yo yangiritse ikirahure

Karenzi akaba yakomeretse bikomeye ku mutwe, ariko atabarwa byihuse n’imbangukira gutabara yari irimo abaganga bamuha ubutabazi bw’ibanze, bahita bamujyana mu bitaro bya Kigali CHUK.

Uretse Karenzi bitahiriye, abatwara amagare bakunze kunengwa kutubahiriza amategeko y’umuhanda, aho bamwe banyuranya na yo nkana, abandi ugasanga nta n’ayo baba bazi.

Igare Karenzi yari atwaye ryagonganye na Toyota Hilux

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages