00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biryogo: Urujijo ku mukobwa waguye hasi agahita yitaba Imana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 February 2024 saa 03:35
Yasuwe :

Umukobwa Ingabire Asmini uri mu kigero cy’imyaka 18 na 20 y’amavuko yaguye hasi ubwo yari ageze ahitwa mu Marangi ho mu kagali ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, ashiramo umwuka.

Uyu mukobwa yaguye hasi amarabira ahagana saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uyu mukobwa umuryango we usanzwe utuye mu Biryogo, ndetse ko yakundaga kuzenguruka muri aka gace cyane.

Bavuga ko ubwo yari arimo kuhanyura yagize isereri ahita agwa hase baramuterura bamutwara iwabo, bahageze basanga yapfuye.

Hari uwagize ati “ Ashobora kuba yapfuye turi kumujyana iwabo kuko ni hafi yo mu Marangi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Antoine Munyaneza, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yarwaraga igicuri.

Yagize ati “Amaze iminsi arwara igicuri. Iwabo bamubuzaga gukunda kuza mu marangi none yabacitse igicuri kimufatirayo . Yikubise hasi abaturage barabireba, barampamagara ndahagera tumujyana iwabo.”

Uwo mukobwa yagejejwe iwabo batangira kumwitaho ariko biba iby’ubusa kuko yahise yitaba Imana.

Muri Car Free Zone ya Biryogo niho byabereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages