00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ashobora kugarura Meddy i Kigali

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 27 June 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Umushumba mukuru w’itorero Foursqaure Church, Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ari mu myiteguro yo gushyira hanze ibitabo bibiri yise ‘The Grace of God’ na ‘Beyond boundaries’ byose byitsa ku bwami bw’Imana.

Ni ibitabo azamurika mu gitaramo azatumiramo Meddy, Israel Mbonyi, Alarm Ministries n’abandi.

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye ko igitabo cyitwa ‘The Grace of God’ yacyanditse ashaka kugeza ku bantu bose ijambo ry’Imana.

Ati “Hari abantu benshi batekereza kujya mu ijuru bishingishikirije imirimo bakora. Nta mirimo wakora kugira ngo ugure gukiranuka. Ku bw’ubuntu bw’Imana Yesu yaduhaye agakiza tutabasha kwigeza.”

“Agakiza konyine niko kaduhaye gukiranuka no kuba abana b’Imana. Twarakijijwe kugira ngo dukore imirimo myiza, ibyo dukora byose ni ukubera ubuntu twagiriwe. Igitabo kivuga ko agakiza tutagakoreye kandi n’icyo tugomba kugakoresha”.

Ni mu gihe igitabo yise ‘Beyond boundaries’ kireba abantu bose yaba abizera Imana n’abatarayimenya.

Ati “Umuntu wese akwiriye kwizera kugira ngo ubuzima bwacu buhinduke. Imana yaturemanye ubushobozi. Ni igitabo kireba abakirisitu n’abatari abakirisitu”.

Bishop Masengo yasobanuye ko agiye kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akazagaruka azanye na Meddy usigaye nawe yarakiriye agakiza.

Ati “Mu kumurika ibi bitabo bibiri mwitege abahanzi barimo Meddy, Israel Mbonyi, Alarm Ministries, abashumba nka Apotre Migone, Antoine Rutayisire, Apotre Gitwaza n’abandi.”

Ibi bitabo byombi bizamurikwa ku itariki 14 Nyakanga 2024 mu muhango uzaba urimo abahanzi batandukanye; Israel Mbonyi, Alarm Ministries, Meddy n’abandi. Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo asanzwe ari intiti mu bijyanye n’Amategeko ndetse ayafitemo Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).

Byinshi wamenya ku bitabo bibiri bya Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo.

Meddy ashobora gutumirwa na Bishop Masengo i Kigali
Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ari mu myiteguro yo gushyira hanze ibitabo bibiri yise ‘The Grace of God’ na ‘Beyond boundaries’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages