00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Rucyahana yibajije impamvu gutanga ubuhamya mu cyunamo bigiharirwa abarokotse Jenoside

Yanditswe na Habimana James
Kuya 5 January 2019 saa 01:26
Yasuwe :

Mu gihe habura amezi atatu ngo Abanyarwanda bibuke ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi mu nzego zitandukanye bavuze ko gutanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka, bidakwiye kujya biharirwa abayirokotse kuko mu gihe yabaga bari mu bwihisho.

Bavuze ko abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababonaga ibyabaga, nabo bakwiye kujya batanga ubuhamya kuko ari na bo bazi byinshi mu byarimo gukorwa.

Akenshi iyo hirya no hino mu gihugu hari ibikorwa byo kwibuka, usanga abatanga ubuhamya bw’uko Jenoside yakozwe ari abayirokotse.

Impamvu yo gutanga ubu buhamya iba ari ukugaragaza uko Jenoside yagiye itegurwa, uko abatutsi bagiye batotezwa n’uko Jenoside yakozwe by’umwihariko.

Ubu buhamya kandi buba bunagamije kumenya aho imibiri y’abishwe muri Jenoside ariko itaraboneka iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro, no gushaka icyatuma abanyarwanda bongera kugirana ubumwe.

Bishop John Rucyahana avuga ko bikwiye guhinduka, kuko bitumvikana uburyo uwahigwaga muri Jenoside ari na we kandi uza kuvuga uko Jenoside yakozwe.

Ati “Mu gihe cyo kwibuka, nta nubwo twabisaba CNLG gusa cyangwa Ibuka kuko nitwe duhitamo abazatanga ubuhamya, nimushake abatangabuhamya babonaga uko Jenoside yakorwaga, abacitse ku icumu ntabwo aribo bari bazi ibyakorwaga cyane kuko bari bihishe, ababibonye mubivuge mubishyire ahagarara, dukure ikibi hagati muri twe.”

Kuri Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, CGP George Rwigamba, we avuga ko bidakwiye ko mu gihe cyo kwibuka ubuhamya bwajya buharirwa abarokotse Jenoside gusa.

Agira ati “Muri kiriya gihe cyo kwibuka ntihakwiye kujya hatanga ubuhamya abacitse ku icumu gusa, ahubwo n’abakoze ibyaha batange ubuhamya kugira ngo babohore n’abandi batari babohoka uyu munsi, ibyo bikozwe twatera indi ntambwe kandi yihuta.”

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA), Prof.Dusingizemungu Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko we yumva ubuhamya bwose bwatangwa, bwaba butanzwe n’uwarokotse Jenoside cyangwa uwabonaga ibyabaga, igikenewe ari igikubuye muri ubwo buhamya.

Agira ati “Ubwo buhamya bugomba kuba ari ubuhamya bufasha kumenya amateka y’ukuntu byagenze, ntabwo ari ugukora ibintu gusa ngo hagezweho uyu n’uyu, icyo dushaka ni ubuhamya aho bwaturuka hose, icyo dushaka ni ireme ry’ubuhamya.”

“Niba ari umuntu wifuza gutanga ubuhamya ntabwo ari ukujya kurangiza umuhango gusa, icyo dushaka muri ubwo buhamya bwaba ubw’uwacitse ku icumu utaragize icyo abona, bwaba n’undi wabonaga ibikorwa cyangwa se wari mu babikoraga, bupfa kuba ari ubuhamya butwereka neza aya amateka uko yari ameze.”

Prof. Dusingizemungu, avuga ko gutanga ubuhamya bidakwiye kuba umwanya w’aho bamwe babonera kuvuga ibyo bashaka, kandi batagamije gutanga ubuhamya bufasha abanyarwanda gukira ibikomere bya Jenoside.

Akomeza agira ati “Ubwo buhamya bugomba kuba ari ubuhamya budufasha kumenya uko abacu bapfuye, ngo tumenye aho bari tubashyingure, muri iryo jambo umuntu aba afashe, aba agomba gutanga ubutumwa bw’uko byagenze, hakaba harimo n’ubutumwa bwigisha abana babo.”

Prof Dusingizemungu yavuze ko abantu badakwiye kwirukankira gutanga ubuhamya, ngo bakunde bagaragare.

Bishop Rucyahana asanga abatarahigwaga muri Jenoside bakwiye gufata iya mbere mu gutanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages