Yavuze ko inshingano zabo nk’amatorero ari ugukomeza kwigisha no gutanga ubutumwa bwiza buhembura roho z’abakirisitu, bakirinda kugira ingengabitekerezo bagashyira hamwe, ibintu avuga ko abo mu itorero rya Bethesda bumva cyane, kuko babanye neza ndetse abarokotse bakaba baratanze imbabazi ku babahekuye.
Ati ”Ibi barabyumva cyane kuko barakijijwe abatanga imbabazi barazitanze, nta ngengabitekerezo ihari kuko twese dushyize hamwe nk’abana b’Imana kandi b’Abanyarwanda.”
Ibi Bishop Rugamba yabitangaje nyuma y’aho ku wa 8 Kamena 2024, itorero ayoboye rikoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Abakirisitu bo mu itorero rya Bethesda beretswe ibyo abitwaga ko ari abakirisitu bakoreye mu nsengero mu gihe cya Jenoside, biyemeza kugira uruhare mu gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo bitazasubira ukundi.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Ntarama, Bethesda Holy Church, yoroje inka abarokotse Jenoside batishoboye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Ubumwe n’ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Kayumba Marie Alice, witabiriye iki gikorwa yashimiye abarokotse Jenoside ku bwo gukomeza gutwaza.
Yanashimiye itorero rya Bethesda, avuga ko ryakoze igikorwa cyiza kandi ko rikwiriye kubera andi matorero urugero.
Iki gikorwa kandi cyishimiwe cyane n’abahawe inka, aho bavuga ko kubona amata y’abana byabagoraga kuko byabasabaga kuyagura kandi ko batabashaga kweza imyaka bahinze kubera batobonaga ifumbire.
Umwe mu bahawe inka witwa Uwamariya Phinomene, w’imyaka 63 y’amavuko yagize ati “Ntunzwe n’ubuhinzi ariko umusaruro nabonaga wabaga udahagije kubera kutabona ifumbire ariko ubu nshimishijwe cyane n’uko mbonye ifumbire.”
Gahunda yo gutanga inka ku barokotse batishoboye ni gahunda iri torero ryifuza ko yazakomeza ikajya ifasha abatishoboye buri mwaka mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!