00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Runiga ntazatahuka icyo yarwaniraga kitaraboneka

Yanditswe na

Celestin Habimana

Kuya 30 April 2013 saa 07:15
Yasuwe :

Uwahoze ari Umuyobozi w’umutwe wa M23 ubu akaba ari impunzi mu Rwanda aravuga ko nta gahunda afite yo gusubira mu Congo icyo yarwaniraga kitari cyakemuka.
Bishop Jean Marie Runiga ubu ubarizwa mu nkambi iri mu karere ka Ngoma yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ko impamvu atazasubira mu gihugu cye ari uko ibyo barwaniraga bitari byakemuka.
Bishop Runiga yagize ati “Kugira ngo mbe nasubira muri Congo, byaterwa nuko haba hari impinduka zabayeho nk’uko twabisabaga. Umutekano (…)

Uwahoze ari Umuyobozi w’umutwe wa M23 ubu akaba ari impunzi mu Rwanda aravuga ko nta gahunda afite yo gusubira mu Congo icyo yarwaniraga kitari cyakemuka.

Bishop Jean Marie Runiga ubu ubarizwa mu nkambi iri mu karere ka Ngoma yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ko impamvu atazasubira mu gihugu cye ari uko ibyo barwaniraga bitari byakemuka.

Bishop Runiga yagize ati “Kugira ngo mbe nasubira muri Congo, byaterwa nuko haba hari impinduka zabayeho nk’uko twabisabaga. Umutekano nuboneka, ibibazo bya politiki bigakemuka, ruswa ikarwanywa, nshobora gusubira muri Congo kubera ko abaturage bo muri congo na bo bashyigikiye ibyo twarwaniraga”

Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi yavuze ko izo mpunzi zose zimaze gushyira umukono ku masezerano ko batakiri abasirikare, abasaba gukurikiza ibisabwa byose ngo babashe kubona uburenganzira b’ubuhunzi.

Minisitiri Seraphine Mukantabana yongeye kwibutsa ko inkambi icumbikiye abahoze ari abarwanyi ba M23 atari gereza n’ubwo batemererwa gusohoka hanze kubera batari bahabwa uburenganzira bwo kuba impunzi.

Mukantabana yagize ati “Aba bantu mubona ntabwo ari imfungwa nk’uko nabibabwiye, ibintu byose mubona hano muri iki kigo barabyemerewe, uretse gutunga intwaro, uretse kuba bajya mu bintu by’imirwano, no kuba batabasha gusohoka ngo barenge iriya cloture. Na ho ibindi byose umunyarwanda wese yemerewe, na bo barabyemerewe.”

Mu gikorwa cyo gusura iyo nkambi Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi yamurikiye abanyamakuru, abagize imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi imibereho y’abahoze ari abarwanyi ba M23 mu nkambi nshya iri mu karere ka Ngoma, aho beretswe aho barara, ubwogero n’ahandi hakoreshwa n’izo mpunzi.

Inkambi iri mu karere ka Ngoma irimo abantu bagera ku 682 bose bahoze ari abarwanyi ba M23, kuva bahimurirwa hamaze gupfa umuntu umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages