Mu gihe hagishakwa umuti urambye ngo ibibazo by’ingendo mu Mujyi wa Kigali bikemuke, ibigo byigenga bikomeje kongera imodoka nshya.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Jali Transport yerekanye imodoka nshya zigiye kwifashishwa mu byerekezo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali birimo Kimironko-Downtown na Kimironko-Nyabugogo n’ahandi.
Ikibazo cy’ingendo mu buryo bwa rusange cyari kimaze kugera ku rwego abagenzi binubira, bakitotomba kubera gukerewa akazi no gufata umwanya munini muri gare.
Kabanyana Valerie ati “Buri munsi ntega imodoka, hari ubwo mpamara iminota 45, uhagaze wabuze imodoka. Ibaze kubura imodoka icyo gihe cyose uva i Kabuga ujya ku Mulindi kandi witwa ko uri muri gare.”
Umuyobozi wa Jali Investment Ltd, Twahirwa Dodo, yagaragaje ko izi modoka zizakemura ibibazo by’ingendo byari byarabaye agatereranzamba.
Ati “Ya mirongo mukunze kubona muri gare cyangwa mu mihanda n’aho abantu bategera imodoka, tuje kugabanya uko gutinda ku mirongo. Twifuje kongeramo imbaraga no gushaka izindi modoka nyinshi ngo abantu badatinda ku muhanda.”
Yagaragaje ko izi modoka zashowemo arenga miliyari 3 Frw.
Bisi imwe muri zo ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 bivuze ko hiyongereyeho imyanya 1400 ku yari isanzwe igera ku bihumbi 14000 muri rusange.
Imibare y’Umujyi wa Kigali yerekana ko hakenewe imyanya nibura 21000 ihwanye na bisi 300 ngo ikibazo cy’ubwikorezi gikemuke.
Kimwe mu bibazo bikomeye mu ngendo kuri ubu ni ukuba ibiciro by’ibikomoka kuri petiroli nka Lisansi na mazutu byaratumbagiye cyane.
Iri tumbagira ryashoboraga kugira impinduka ku izamuka ry’ibiciro by’ingendo ariko Leta y’u Rwanda yahisemo ko byaguma uko byari bisanzwe.
Twahirwa yavuze ko nk’abashoramari bagihura n’igihombo kubera iyo ngingo nubwo Leta igerageza gutanga nkunganire ku mugenzi.
Ati “Ubu twagize Imana Leta yunganira umugenzi, mu gihe lisansi izamutse nayo yongera nkunganire ku mugenzi. Ubu nk’abacuruzi turacyahomba ariko ntabwo ari cyane kuko Leta yaradufashije.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yagaragaje ko Leta ikomeje gushyiraho ingamba zigamije koroshya urujya n’uruza mu muhanda.
Yavuze ko muri iki gihe Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, yatangije uburyo bwo kwita by’umwihariko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ngo zoroherezwe mu ngendo.
Dr Mpabwanamaguru kandi yashimangiye ko hari imihanda yagiye yubakwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali idakunze gukoreshwa, ishobora gutangira kwifashishwa n’abatwara imodoka zabo bwite bikagabanya umubyigano w’imodoka.







Amafoto: Hervé Kwizera


Ibitekerezo 0