Ubwato butwaye imfashanyo zirimo imiti, ibyo kurya , imodoka 20 zitabara imbabare n’ibikoresho abaganga bakoresha birinda Ebola bwageze muri Guinea-Conakry kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Ukuboza.
Inkuru ya BBC iravuga ko ubwato buturutse mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi buzanye imfashanyo bwabanje muri Guinea bukaba buzakurikizaho kujya muri Liberia na Sierra Leone nk’ibihugu byazahajwe na Ebola.
Ubwato Karel Doorman bwavuye mu Buholande mu byumweru bibiri bishize , iyo mfashanyo ikaba ije ikurikira indi nkunga yatanzwe n’uwo muryango mu kwezi gushize k’Ugushyingo.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya Ebola muri Loni, Uumunyamerika Anthony Banbury ari mu ruzinduko muri ibyo bihugu byiganjemo Ebola akaba azasimburwa n’umunya Mauritania Ismail Ould Cheikh Ahmed, uzatangira imirimo ye tariki ya mbere Mutarama.
Ebola imaze guhitana abasaga 7,700 kandi 99% by’abamaze guhitanwa nayo ni abo muri Liberia Guinea na Sierra Leone



















TANGA IGITEKEREZO